Hasobanuwe icyatumye indege yari igiye kugwa i Kigali isubira aho yari ivuye igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kenya Airways yasobanuye icyatumye indege yayo yari ije mu Rwanda, isubira i Nairobi itaguye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe nyuma y’uko ibigerageje kabiri byanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na kompanyi y’indege ya Kenya, rivuga ko iki kibazo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, ku isaaha ya saa moya na mirongo ine n’itanu (07:45’) ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya Kenya Airways, rivuga ko indege yayo ya “KQ 478 yari yakoze urugendo ruva Nairobi rwerecyeza i Kigali, yagize ikibazo cyo kutabasha kubona neza no guhura n’umuyaga utameze neza ngo igwe uko byari bisanzwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma yo kubigerageza inshuro ebyiri byanga, isabwa kugaruka i Nairobi.”

Kenya Airways ivuga ko ibi byo gusubizayo iyi ndege, byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abagenzi ndetse n’abakozi b’iyi kompanyi bari bari muri iyi ndege. Iti “Indege yaje kugwa i Nairobi neza saa 09:50.”

Iyi Kompanyi y’indege ya Kenya, itangaza ko abagenzi bagizweho ingaruka n’iki kibazo, bagomba kugenda n’indege ishobora gukurikiraho.

Sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir), na yo kuri iki Cyumweru yatangaje iby’iki kibazo cyabaye ku ndege ya ngenzi yayo yo muri Kenya, iboneraho kwisegura ku bagizweho ingaruka na cyo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Kenya Airways yahise inatangaza ko ingendo ziva Nairobi zerecyeza i Kigali, zikomeje kandi ko umubare wazo wongerewe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru