Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu hari umuti w’abana wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/04/2024
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu hari umuti w’abana wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Pediatrics Syrup ukorwa n’Uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo, kinatangaza impamvu.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA, rivuga ku ihagarikwa ryo gukwirakwiza no gukoresha nimero 329304 y’umuti wa Benylin Pediatrics Syrup, iki Kigo kivuga ko bishiniye ku rindi tangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti muri Nigeria (NAFDAC) ku ya 10 Mata 2024.

Iki kigo cyo muri Nigeria nacyo cyahagaritse ikoreshwa ry’iyi nimero 329304 y’umuti wa Benylin Pediatrics Syrup, nyuma y’amasuzuma yakozwe na Laboratwari.

NAFDAC yavuze ko “amasuzuma ya Laboratwari yakorewe kuri uwo muti, yagaragaje ko ufite igipimo cyo hejuru kitemewe cy’ikinyabutabire cyitwa Diethylene Glycol, kandi ko icyo gipimo cyo hejuru cyagaragaje ingaruka mbi ku nyamaswa zikorerwaho amasuzuma muri Laboratwari.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) kigendeye kuri ibi byatangajwe na NAFDAC, kigira kiti “Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bantu.”

Rwanda FDA ivuga ko hagendewe ku makuru y’imiti, iyi nimero 329304 y’umuti wa Benylin Pediatrics Syrup ukorwa n’Uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo, yinjijwe ku isoko ry’u Rwanda muri Kamena 2022, ikaba yari ifite itariki izarangiriraho yo muri Mata uyu mwaka wa 2024.

Ubusanzwe uyu muti wa Benylin Pediatrics Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana, umuriro n’izindi ndwara zitetwa na Aleriji ku bana bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 12.

SOMA ITANGAZO RYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 14 =

Previous Post

Mali: Amashyaka yinjiye mu rujijo kubera itegeko ridasanzwe ryashyizweho n’ubutegetsi

Next Post

Uwahoze ari Umukunzi wa Yvan Buravan yambiswe impeta

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwahoze ari Umukunzi wa Yvan Buravan yambiswe impeta

Uwahoze ari Umukunzi wa Yvan Buravan yambiswe impeta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.