Ubugenzuzi bwakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB; ku nsengero ziri muri aka Karere, bwasize hafunzwe 185 kuko zitujije ibisabwa birimo kuba zidafite imirindankuba.
Ni ubugenzuzi bwakorewe insengero 282 muri 317 zibarizwa muri aka Karere ka Musanze, aho izi nzego zagendaga zireba niba zujuje ibisabwa kugira ngo abazisengeramo babe batekanye.
Bimwe mu byagenzurwaga, harimo kuba zifite iby’ibanze zitegekwa kuba zifite, nk’imirindankuba, ubwiherero, parikingi, isuku ndetse no kuba abayobozi b’izi nsengero bafite ubumenyi bukenerwa.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald yagarutse kuri kimwe mu bibazo bimaze iminsi bigaragara ku nsengero muri aka Karere, ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu.”
Yavuze kandi ko abayobozi b’insengero, na bo bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kuyobora abantu kuko baba bayoboye abaturage benshi, ku buryo bisaba ubushishozi mu byo bababwira.
Ati “Ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi, kuko umuntu ujya kwigisha abantu igihumbi yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”
Nanone kandi avuga ko hari n’abajya gusengera mu misozi cyangwa mu buvumo, bityo ko ibi na byo bigomba kugenzurwa kuko aho aba bantu bajya gusengera, hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Ibyo byose ni byo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye na byo aho habe hafungwa.”
Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, yavuze kandi ko iri genzura rikomeje gukorwa kuko muri aka Karere habarizwa insengero 317, mu gihe hamaze kugenzurwa 282, kandi ko n’izindi bizagaragara ko zitujuje ibisabwa, na zo zizaba zifunzwe, kugira ngo zibanze zibyuzuze.
RADIOTV10