Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’uko ubushita bugeze mu Rwanda abakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi bagize icyo basaba

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in MU RWANDA
0
Nyuma y’uko ubushita bugeze mu Rwanda abakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi bagize icyo basaba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hagaragaye abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende, bamwe mu bakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi barimo abatwara abagenzi kuri moto, baravuga ko badasobanukiwe iby’iyi ndwara, bagasaba ko basobanurirwa uko yandura n’uko bayirinda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara y’ubushita bw’inkende iterwa na virusi ya MPox yagaragaye ku bantu bantu babiri mu Rwanda, ndetse uru rwego rusaba abaturage kuyirinda.

Bbamwe mu bakora imirimo ituma bahura n’abantu benshi kandi baturutse hirya no hino, nk’abacuruzi n’abamotari baravuga ko badasobanukiwe iby’iyi ndwara n’uko bayirinda.

Umwe mu bamotari mu mujyi wa Kigali agize ati “Ntabwo nyizi, ntayo namenye pe ariko nimuyimbwira ndayimenya mbe nabasha kumenya uko nayirinda. Cyeretse wenda niba iyo ndwara n’amafaranga ampaye yayakoraho akaba yajyaho.”

Basaba inzego zibifite mu nshingano gushyiraho uburyo bwihariye bwabafasha kuyirinda bitewe n’imirimo bakora.

Undi utwara abantu kuri moto yagize ati “Icyo nasaba ni uko batubwira ukuntu yandura bakatubwira n’abayifite tukabasha kuyirinda. Nakwirinda sinandure ngo nanduze n’umuryango wanjye nkarinda n’abandi nkarinda n’Abanyarwanda muri rusange ngendana na abo mpura na bo.”

Umuyobozi Ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Edson Rwagasore, avuga ko nubwo iyi ndwara yandura ariko kuyirinda bishoboka.

Ati “Nubwo bwose M-Pox yandura, kuyirinda birashoboka cyane. Umuntu wese ashobora kwandura M-POX binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi y’uyirwaye.”

Dr. Edson Rwagasore avuga ko bimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza, bituma umuntu ashaka kwishimashima.

Ati “Ufite ibyo biheri bimutera kandi kubabuka ku mubi cyane ku myanya ndangagitsina, mu maso, mu mugongo, ku kiganza. Kugira umuriro mwinshi, kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabara umutwe bikabije no kubabara umugongo n’imikaya. Kugira inturugunyu cyangwa amasazi na byo ni ibimenyetso bimwe by’iyi ndwara.”

Indwara y’ubushita bw’inkende itangira kugaragaza ibimenyetso byayo ku wayirwaye hagati y’iminsi ibiri (2) na 19.

RBC kandi ishishikariza abaturage kwihutira kugana ku ivuriro mu gihe bagaragaje ibimenyetso, cyangwa bagahamagara ku murongo 114.

Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaragaraye kuva muri 2022 mu Bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eleven =

Previous Post

Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Next Post

Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.