Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
18/05/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa RwandAir bwagaragarije ibigo by’ubucuruzi n’izindi sosiyete z’indege muri Afurika, uburyo Kigali ari ahantu heza haba igicumbi cyo guhuza ibyerecyezo by’ingendo zo mu kirere kuri uyu Mugabane ndetse no ku Isi, kubera imiterere y’u Rwanda rusanzwe ari nk’umutima wa Afurika.

Byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir), Yvonne Manzi Makolo mu nama yiga ku Bukungu yabere i Doha izwi nka ‘Qatar Econmic Forum’.

Imyaka itatu iruzuye RwandAir yemeranyije imikoranire na Qatar Airways, yatumye iyo sosiyete yo muri Qatar yegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ndetse ikaba inafite 60% mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa

Umuyobozi wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko ubu bufatanye bumaze guteza imbere urwego rw’ingendo zo mu kirere mu Rwanda.

By’umwihariko yagaragaje uburyo kuzamura uru rwego mu Rwanda byagiriye akamaro Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi, kuko ingendo z’indege ziva zinerecyeza muri iki Gihugu, ari nk’isangano ry’izerecyeza mu bindi Bihugu, kuko Kigali yaje yuganganira Addis Ababa muri Ethiopia.

Yagize ati “Addis ni igicumbi gikomeye, ariko ndatekereza ko Kigali na yo ari andi mahitamo muri aka karere. Ushingiye no ku miterere y’u Rwanda; ruri mu mutima wa Afurika. Ibyo bituma byorohera kugera mu byerecyezo byose by’Isi. Hari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uru rwego ku buryo rwahangana n’abandi. Twatangiye buhoro ariko dukomeje gutera imbere. Imirimo irakomeje.”

Umuyobozi wa RwandAir avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ibibazo bikomeye mu guteza imbere uru rwego rw’ingendo zo mu kirere, ariko ko iyi mikoranire yabahaye amahirwe adasanzwe.

Ati “Hari imbogamizi nyinshi zirimo ikiguzi cy’imirimo, ibikorwa remezo, gufungura ikirere, n’abakozi bafite ubumenyi. Birumbikana ko hari imbogamizi; ariko uyu Mugabane unafite amahirwe yawufasha guhangana na byo, ariko icy’ingenzi ni ukureba uburyo twagera muri Afurika yose. Ibyo ni nabyo RwandAir ishyize imbere.

Tubanza guhuza u Rwanda n’Umugabane wa Afurika; hanyuma tukagera n’ahandi ku isi. Ibyo tubifatanyamo na QatarAirways, tujya i Doha inshuro esheshatu mu cyumweru, dufatanyije n’iyo sosiyete kandi tugera mu byerecyezo bisaga 70. Ni iby’agaciro kuri sosiyete ntoya nkatwe kugera mu byerecyezo bisaga 90 kandi dufite indege 14 zonyine.”

Badr Mohammed al Meer uyobora Qatar Airways avuga ko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza, by’umwihariko akaba abona ubu buryo bw’imikoranire ari bwo bushobora gufasha n’ibindi Bihugu.

Yagize ati “Bagomba kugira imyumvire nk’iy’Abanyarwanda. Abafatanyabikorwa bacu b’i Kigali badufunguriye imiryango, ntabwo bashyize imbere kurinda sosiyete yabo. Intego yacu ni ugufasha RwandAir n’ikibuga cy’indege cya Kigali kugera ku rundi rwego.”

Ibi bigo byombi biremeza ko iyi mikoranire izarushaho gutanga umusaruro mu myaka iri imbere, ndetse ko n’ibindi Bihugu bigomba guhindura imyumvire bigafungura isoko kugira ngo uru rwego rutangire gukorera mu nyungu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − seven =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Next Post

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

by radiotv10
25/10/2025
0

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
25/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.