Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2025, rivuga ko Perezida Trump yasinye iteka ribuza abaturage ba Burkina Faso, Mali, Niger, South Sudan na Siriya, ndetse n’abafite impapuro z’ingendo zatanzwe n’Ubutegetsi bwa Palestine, kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyemezo kandi cyafashwe no ku baturage ba Laos na Sierra Leone, ibihugu byari bisanzwe byarafatiwe izi ngamba mu buryo bw’agateganyo.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa kuva ku wa 1 Mutarama 2026.
Ibi bibaye mu gihe no muri Kamena uyu mwaka, Trump yari yasinye iteka ribuza abaturage b’ibindi bihugu 12 kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko byari ngombwa mu kwirinda ko igihugu cye gikomeza kwinjirwamo n’abantu bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Perezida Trump kandi yashyize umukono ku iteka ryo kongera no gukaza amabwiriza yo kwinjira muri Amerika ku baturage bava mu bihugu bikennye n’ibirangwamo umutekano muke.
Izo ngamba zikurikizwa ku bimukira no ku batari abimukira, barimo ba mukerarugendo, abanyeshuri n’abaza gukorera ubucuruzi muri icyo gihugu.
Kuva yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, Trump yashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko akumira abimukira, ashyira abashinzwe umutekano benshi mu mijyi minini ya Amerika ituwemo cyane n’abimukira, ndetse anabuza abashaka ubuhungiro banyuze ku mupaka wa Amerika na Mexique kwinjira mu gihugu.
Ingamba zo gukaza amategeko akumira abimukira muri Amerika zarushijeho gukazwa nyuma y’urupfu rw’abasirikare babiri ba Amerika babarizwa mu mutwe wa National Guard, barasiwe i Washington, D.C., mu kwezi gushize.
Abashinzwe iperereza bavuze ko icyo gitero cyo kurasa cyakozwe n’Umunya-Afuganistani winjiye muri Amerika mu 2021.
Nyuma y’iminsi mike habaye uko kurasa, Trump yarahiye ko azahagarika burundu kwakira abimukira baturuka mu bihugu byose bikennye, n’ubwo atagaragaje amazina y’ibyo bihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










