• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari icyemezo cyafatanywe ubushishozi kandi ko babizeza ko batazabasiga iheruheru kuko bizeye ko ibyo ryasabye bizubahirizwa.

Mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu mujyi wa Uvira bari bamaze iminsi 10 bigaruriye.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe mu batuye muri uyu mujyi, byatumye kuri uyu wa Kabiri baramukira mu myigaragambyo, bagaragaza ko batifuza ko iri huriro rirekura uyu mujyi kuko nyuma yo kuwufata bari batangiye kuryama bagasinzira.

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda yavuze ko isi yose yiboneye ko abaturage bishimira iri huriro ryahagurukiye kurandura akarengane n’ibikorwa bibi byimakajwe n’uruhande rwa Leta.

Ati “Abantu bose barabibona ko abantu batakamba ko bari bageze ku mahoro n’umutekano ku bantu bose nta vangura, bari bizeye umutekano w’abari baje kubabohora, bari babohotse mu byukuri.”

Dr Balinda avuga ko ari yo mpamvu iri Huriro ryasabye ko hajyaho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage bose bo muri uyu mujyi.

Avuga ko mu gihe iri Huriro riri kwitegura kuva muri uyu mujyi, rikomeje kugirana ibiganiro n’abaturage, byo kubahumuriza ko igihe bazaba babasize ntakizabahungabanya.

Ati “Abaturage bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti ‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”

Mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira, cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Dr Balinda avuga ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro bibera i Doha muri Qatar.

Yavuze ko iyo hagize umwe mu bahuza ugeza icyifuzo kuri iri huriro, rikigaho, ryasanga gishyigikira inzira z’amahoro, rikacyubahiriza.

Dr Balinda avuga ko nyuma ya ririya tangazo, abarwanyi ba AFC/M23 batahise bava muri uriya mujyi, kuko icyo bakoze, ari ukugeza ku bahuza kiriya gitekerezo cyo kuwurekura, ndetse n’ibyo iri Huriro risaba, ubundi bwakwemerwa, bakabona kuvamo.

Yavuze ko mbere yuko bagabwaho ibitero byatumye barwana bagafata uriya mujyi, bari mu bice birimo Kamanyola, na Gatogota, ku buryo aho kuzasubira nyuma yo kuwuvamo hatazabura, kandi ko na byo biri mu bigomba kuganirwaho.

Ati “Tuzareba aho twasubira ariko hose ari mu Gihugu cyacu, erega si na bwo bwa mbere twasubira inyuma. Twigeze gusubira inyuma mu mpera za 2022 ubwo hazaga ingabo za East African Regional Force. Rero ni ibintu duhora dukora, twavuye no muri Walikare Centre dusubira inyuma.”

Balinda uvuga ko ibi byose babikora mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwa politiki buganisha ku mahoro arambye, yatangaje ko bizeye ko uruhande bahanganye rutazuririra kuri kiriya cyemezo rugakora amarorerwa.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 11 =

Previous Post

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.