Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

radiotv10by radiotv10
08/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
4
Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umusaseridoti muri Diyoseze ya Rugengeri, uherutse gusezera uyu muhamagaro, byamenyekanye ko agiye gusezerana n’umugore yihebeye kandi bakazasezeranira mu itorero rya ADEPR.

Niwemushumba Phocas yari yasezeye umuhamagaro w’Ubupadiri mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo yandikiraga ibaruwa Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri Visenti Harolimana amumenyesha ko ahagaritse umuhamagaro.

Uyu mupadiri wari umaze imyaka 15 mu murimo wo kwiha Imana, yari amaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, aho yari yarajyanywe n’amasomo ari na ho yandikiye ibaruwa isezera mu gipadiri.

Muri iyo baruwa, Niwemushumba yari yavuze ko mu gihe yamaze kuri uyu Mugabane w’u Burayi, cyamubereye umwanya mwiza wo gusesengura imigirire n’imigenzereze bya Kiliziya Gatulika, akabona ko atakomezanya na yo.

Muri iyo baruwa yo gusezera, Niwemushumba hari aho yagize ati“Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Yakomeje agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Ubu hamenyekanye amakuru mashya ko uyu wari umupadiri wamaze imyaka 15 yambara igishura akajya imbere y’Abakristu gatulika, agiye gusezerana.

Inyandiko y’ubutumire bwe, igaragaza ko azakora ubukwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023, akazasezerana n’uwitwa Uwitije Olive nkuko bigaragara ku inyandiko y’ubutumire.

Umwe mu bari kumufasha mu myiteguro y’ubu bukwe bwe, yatangaje ko Niwemushumba Phocas ahuze muri iyi minsi, icyakora ko yiteguye kuzavugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe bwe.

Yabanje kujya yambara igishura
Ubu agiye kwibanira n’uwo yabengutswe

RADIOTV10

Comments 4

  1. HARERIMANA Alphonse says:
    3 years ago

    Nubundi unwo yari yarabiteguye kera ubundi ahimba impamvu sisebya kiriziya kwifata byaramunaniye. Umupadiri uzasezera ntashake Umugore niwe wakwemera ibyo avuga

    Reply
  2. Gad says:
    3 years ago

    Ni byiza cyane

    Reply
  3. ADPR says:
    3 years ago

    Vaux mieux de se taire si ce que tu veux dire est mauvais que la silence,Paulo yaravuze ati kurongora nibyiza ariko kutarongora nibyiza kurushaho kuko kurongora biruta gushyuha ariko ikiza kiruta ibindi nuko mwamera nkanjy

    Byose biremewe ahubwo ubunyangamugayo bwokubivamo gitwari udasebanyije,nicyo kibazo

    Reply
  4. Sophie says:
    3 years ago

    Amahirwe Masa! Hose Imana irahari

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + six =

Previous Post

Hamenyekanye icyahanishijwe uwagonze umunyamakuru Ntwali agahita apfa

Next Post

Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

How social media Is Changing the Meaning of Fame
IMYIDAGADURO

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How social media Is Changing the Meaning of Fame

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.