• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

radiotv10by radiotv10
08/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
4
Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umusaseridoti muri Diyoseze ya Rugengeri, uherutse gusezera uyu muhamagaro, byamenyekanye ko agiye gusezerana n’umugore yihebeye kandi bakazasezeranira mu itorero rya ADEPR.

Niwemushumba Phocas yari yasezeye umuhamagaro w’Ubupadiri mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo yandikiraga ibaruwa Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri Visenti Harolimana amumenyesha ko ahagaritse umuhamagaro.

Uyu mupadiri wari umaze imyaka 15 mu murimo wo kwiha Imana, yari amaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, aho yari yarajyanywe n’amasomo ari na ho yandikiye ibaruwa isezera mu gipadiri.

Muri iyo baruwa, Niwemushumba yari yavuze ko mu gihe yamaze kuri uyu Mugabane w’u Burayi, cyamubereye umwanya mwiza wo gusesengura imigirire n’imigenzereze bya Kiliziya Gatulika, akabona ko atakomezanya na yo.

Muri iyo baruwa yo gusezera, Niwemushumba hari aho yagize ati“Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Yakomeje agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Ubu hamenyekanye amakuru mashya ko uyu wari umupadiri wamaze imyaka 15 yambara igishura akajya imbere y’Abakristu gatulika, agiye gusezerana.

Inyandiko y’ubutumire bwe, igaragaza ko azakora ubukwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023, akazasezerana n’uwitwa Uwitije Olive nkuko bigaragara ku inyandiko y’ubutumire.

Umwe mu bari kumufasha mu myiteguro y’ubu bukwe bwe, yatangaje ko Niwemushumba Phocas ahuze muri iyi minsi, icyakora ko yiteguye kuzavugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe bwe.

Yabanje kujya yambara igishura
Ubu agiye kwibanira n’uwo yabengutswe

RADIOTV10

Comments 4

  1. HARERIMANA Alphonse says:
    3 years ago

    Nubundi unwo yari yarabiteguye kera ubundi ahimba impamvu sisebya kiriziya kwifata byaramunaniye. Umupadiri uzasezera ntashake Umugore niwe wakwemera ibyo avuga

    Reply
  2. Gad says:
    3 years ago

    Ni byiza cyane

    Reply
  3. ADPR says:
    3 years ago

    Vaux mieux de se taire si ce que tu veux dire est mauvais que la silence,Paulo yaravuze ati kurongora nibyiza ariko kutarongora nibyiza kurushaho kuko kurongora biruta gushyuha ariko ikiza kiruta ibindi nuko mwamera nkanjy

    Byose biremewe ahubwo ubunyangamugayo bwokubivamo gitwari udasebanyije,nicyo kibazo

    Reply
  4. Sophie says:
    3 years ago

    Amahirwe Masa! Hose Imana irahari

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − twelve =

Previous Post

Hamenyekanye icyahanishijwe uwagonze umunyamakuru Ntwali agahita apfa

Next Post

Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Icyabaye ku basore bagiye mu kabari ku manywa y’ihangu bakishyura inoti z’ibikwangari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.