Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyahanishijwe uwagonze umunyamakuru Ntwali agahita apfa

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Bagirishya Moise wari utwaye ikinyabiziga cyagonze umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana, yahamijwe ibyaha birimo icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Uyu witwa Bagirishya Moise Emmanuel yahamijwe kandi icyaha cyo gukomeretsa undi bidaturutse ku bushake, nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko urukiko rwahamije uyu Bagirishya ibi byaha uyu munsi ku wa Kabiri, rukamuhanisha gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 Frw).

Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 17 Mutarama 2023, ariko urupfu rwe ruza kumenyekana nyuma y’iminsi ibiri tairki 19 Mutarama.

Urupfu rwe rwagiye ruvugwaho ibintu bitandukanye byavugwaga n’abarimo abasanzwe bavuga nabi u Rwanda, basabaga ko habaho iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko Ntwali John Williams atari we wa mbere witabye Imana azize impanuka nubwo urupfu niyo rwaba ari urw’umuntu umwe ari igihombo.

Icyo gihe ubwo yasubizaga umwe mu bari bazamuye impaka, Yolande Makolo yagize ati “Abanyarwanda umunani (8) baburiye ubuzima mu mpanuka za moto muri uku kwezi gusa [Mutarama 2023], buri rupfu ni igihombo kibabaje.”

Icyo gihe kandi Yolande Makolo yakomeje avuga kuri iyi mpanuka yahitanye Ntwali John Williams, agira ati “Umushoferi ubikekwaho arafunzwe kandi azagezwa imbere y’Urukiko. Naho umumotari we ari koroherwa aho arwariye mu bitaro.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. C .E RDA says:
    2 years ago

    Ubu Koko namwe mwemeye mwandika iyinkuru subu ntanisoni 1m kumugabo warikuzakorera izirenze uwagonze bamumaze ubwoba azagonga nabandi ahaaa ndumiwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − two =

Previous Post

Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Next Post

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.