Bagirishya Moise wari utwaye ikinyabiziga cyagonze umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana, yahamijwe ibyaha birimo icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Uyu witwa Bagirishya Moise Emmanuel yahamijwe kandi icyaha cyo gukomeretsa undi bidaturutse ku bushake, nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko urukiko rwahamije uyu Bagirishya ibi byaha uyu munsi ku wa Kabiri, rukamuhanisha gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 Frw).
Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 17 Mutarama 2023, ariko urupfu rwe ruza kumenyekana nyuma y’iminsi ibiri tairki 19 Mutarama.
Urupfu rwe rwagiye ruvugwaho ibintu bitandukanye byavugwaga n’abarimo abasanzwe bavuga nabi u Rwanda, basabaga ko habaho iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko Ntwali John Williams atari we wa mbere witabye Imana azize impanuka nubwo urupfu niyo rwaba ari urw’umuntu umwe ari igihombo.
Icyo gihe ubwo yasubizaga umwe mu bari bazamuye impaka, Yolande Makolo yagize ati “Abanyarwanda umunani (8) baburiye ubuzima mu mpanuka za moto muri uku kwezi gusa [Mutarama 2023], buri rupfu ni igihombo kibabaje.”
Icyo gihe kandi Yolande Makolo yakomeje avuga kuri iyi mpanuka yahitanye Ntwali John Williams, agira ati “Umushoferi ubikekwaho arafunzwe kandi azagezwa imbere y’Urukiko. Naho umumotari we ari koroherwa aho arwariye mu bitaro.”
RADIOTV10
Comments 1
Ubu Koko namwe mwemeye mwandika iyinkuru subu ntanisoni 1m kumugabo warikuzakorera izirenze uwagonze bamumaze ubwoba azagonga nabandi ahaaa ndumiwe