Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi Danny Nanone wigeze kukanyuzaho muri muzika nyarwanda, wari umaze iminsi agaragara mu myambarire yihariye, yashyize hanze integuza y’indirimbo ye agiye gusohora nyuma y’imyaka irindwi adashyira hanze igihangano.

Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone, ni umwe mu baraperi nyarwanda bigeze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda, gusa yaje kugera aho asa nk’uhagaritse gushyira hasi ibihangano.

Izindi Nkuru

Uyu muraperi wanagiye kwiga umuziki mu ishuri ryawo rya Nyundo, agarutse muri muzika ndetse aratangaza ko azanye imbaraga n’imbaduko bidasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, mu ishami ry’imyidagaduro, Danny Nanone yavuze ko ubu ari bwo asa nk’uje muri muzika nk’umuhanzi wabigize umwuga dore ko awugarukanyemo ubumenyi yakuye ku ntebe y’ishuri.

Ati “Umuziki nawukoraga nko kwimenyereza ubu nje kuwukora kinyamwuga n’ubumenyi buhagije.”

Ku ikubitiro, Danny Nanone aragarukana indirimbo yise ‘Iminsi Myinshi’ izajya hanze umusibo ejo ku wa Kane saa sita z’ijoro.

Danny Nanone arararikira abakunzi be ndetse n’abamuzika nyarwanda muri rusange kwitega ubuhanga n’umwihariko by’iki gihangano cye agiye gushyira hanze nyuma yo kwiga umuziki.

Uyu muraperi agiye gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya nyuma y’iminsi anongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, aho yashyiragaho amafoto yambaye imyenda yihariye.

Danny Nanone amaze iminsi agaragara mu myambarire yihariye

Josiane
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru