Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hatahuwe amakuru y’umuhanzi ugezweho mu Rwanda wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

radiotv10by radiotv10
03/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hatahuwe amakuru y’umuhanzi ugezweho mu Rwanda wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Emmanuel Sibomana uzwi nka Emmy Vox uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze amezi atanu asezeranye n’umugore we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, ariko ababimenye ni mbarwa. Yatangaje impamvu yakoze iki gikorwa mu bwiru.

Aya makuru yatahuwe ubwo hagaragaraga ifoto y’uyu muhanzi, ari gusezerana n’umugore we, ari nabwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yamubazaga ibyayo.

Ntiyanyuze inyereramucyamo, kuko yahise amwemerera ko yasezeranye. Ati “Nasezeranye mu mategeko ku itariki ya 12 Mutarama 2023. Sinifuje ko bimenyekana”

Avuga ko amakuru y’ubu bukwe bwe, yanze kuyatangaza kugira ngo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika ari no gutegura, birimo indirimbo ateganya gushyira hanze.

Yavuze ko nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umugore we usanzwe utuye hanze y’u Rwanda, bateganya kuzasezerana imbere y’Imana mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Emmy Vox umaze imyaka irenga itatu mu muziki, yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Kumanga y’igisirimba yafatanyije n’umuhanzi mugenzi we Aime Frank, imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 2,5 kuri YouTube.

Yanakoranye kandi indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Mani Martin wabanje kuba mu muziki wo kuramya Imana nyuma akaza kubivamo.

Si ubwa mbere ibyo guhisha amakuru y’ubukwe ku muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya Imana, bibayeho kuko umwaka ushize umuhanzi Serge Iyamuremye yasabye anakwa umugore we mu ibanga rikomeye, ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Emmy Vox usanzwe afite indirimbo 12 z’amajwi n’amashusho, aherutse no gushyira hanze indi nshya yise
‘NARAKUBONYE’ yuzuye ubutumwa bwafasha buri wese wayumva, akarushaho gufashwa.

INDIRIMBO YE NSHYA

 

INDIRIMBO YE YAMENYEKANYE CYANE

 

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 19 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe

Next Post

PSG umufatanyabikorwa w’u Rwanda ivuyemo undi mukinnyi nyamwamba nyuma ya kizigenza Messi

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
PSG umufatanyabikorwa w’u Rwanda ivuyemo undi mukinnyi nyamwamba nyuma ya kizigenza Messi

PSG umufatanyabikorwa w’u Rwanda ivuyemo undi mukinnyi nyamwamba nyuma ya kizigenza Messi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.