Umuhanzi Emmanuel Sibomana uzwi nka Emmy Vox uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze amezi atanu asezeranye n’umugore we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, ariko ababimenye ni mbarwa. Yatangaje impamvu yakoze iki gikorwa mu bwiru.
Aya makuru yatahuwe ubwo hagaragaraga ifoto y’uyu muhanzi, ari gusezerana n’umugore we, ari nabwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yamubazaga ibyayo.
Ntiyanyuze inyereramucyamo, kuko yahise amwemerera ko yasezeranye. Ati “Nasezeranye mu mategeko ku itariki ya 12 Mutarama 2023. Sinifuje ko bimenyekana”
Avuga ko amakuru y’ubu bukwe bwe, yanze kuyatangaza kugira ngo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika ari no gutegura, birimo indirimbo ateganya gushyira hanze.
Yavuze ko nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umugore we usanzwe utuye hanze y’u Rwanda, bateganya kuzasezerana imbere y’Imana mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Emmy Vox umaze imyaka irenga itatu mu muziki, yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Kumanga y’igisirimba yafatanyije n’umuhanzi mugenzi we Aime Frank, imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 2,5 kuri YouTube.
Yanakoranye kandi indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Mani Martin wabanje kuba mu muziki wo kuramya Imana nyuma akaza kubivamo.
Si ubwa mbere ibyo guhisha amakuru y’ubukwe ku muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya Imana, bibayeho kuko umwaka ushize umuhanzi Serge Iyamuremye yasabye anakwa umugore we mu ibanga rikomeye, ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Emmy Vox usanzwe afite indirimbo 12 z’amajwi n’amashusho, aherutse no gushyira hanze indi nshya yise
‘NARAKUBONYE’ yuzuye ubutumwa bwafasha buri wese wayumva, akarushaho gufashwa.
INDIRIMBO YE NSHYA
INDIRIMBO YE YAMENYEKANYE CYANE
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10