Hatahuwe inzoga y’inkorano ifite izina ridasanzwe ivugwaho gukoresha amahano abayinywa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Litiro 600 z’inzoga y’inkorano izwi nk’Igisasu, imaze iminsi yamaganwa n’abaturage bo mu Turere twa Kamonyi na Muhanga, bavuga ko ikomeje kuba intandaro y’umutekano mucye ndetse n’abayinyoye bakamera ‘nk’abasaze’, zangirijwe imbere yabo nyuma yo kuzifatana abagabo batanu.

Abagabo batanu bafatanywe izi Litiro 600 z’inzoga y’inkorano, barimo batatu bafatanywe litiro 120, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyerenga mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Izindi Nkuru

Naho abandi babiri bafatirwa mu Mudugudu wa Ruba mu Kagari ka Cyeza mu Murenge wa Cyeza mu Marere ka Muhanga, bo bafatanywe litiro 480 z’iyi nzoga izwi nk’Igisasu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Batanze amakuru ko bahangayikishijwe n’inzoga yitwa igisasu ibahungabanyiriza umutekano, bavuga ko uwakinyweye amera nk’uwasaze bityo urugomo n’ubujura bikaba byari bimaze kwiyongera muri ako gace.”

CIP Emmanuel Habiyaremye yakomeje avuga ko hateguwe umukwabu wo gufata abacuruza inzoga ari bwo hafatwaga ziriya Litiro 600 zirimo 120 zafatiwe mu Karere ka Kamonyi, n’izindi 480 zafatiwe mu Karere ka Muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ziriya nzoga z’inkorano na bariya bantu batanu, icyakora avuga ko hari abatorotse bakiri gushakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru