Hatahuwe uburyo umugore yakoreshejwe mu bujura bwa moto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo babiri n’umugore umwe bakurikiranyweho umugambi wo kwiba moto umumotari bifashishije uyu mugore wamubwiye aho amwerecyeza, ubundi bamutegera mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Ngoma, bakamukubita barangiza bakamushyira mu mufuka bazi ko bamwishe bagatwara moto ye.

Aba bantu batatu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, rwaregeye dosiye yabo Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ku ya 14 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko ba bagabo bari bamaze iminsi bacura umugambo wo kuzambura moto umumotari, bakaza gufata icyemezo cyo gukoresha umugore, bakanamugurira telefone na sim card bazajya bavuganiraho.

Mu ijoro ryo ku ya 08 Ukwakira 2022, aba bagabo bohereje uwo mugore ajya gutega uwo mumotari muri Gare ya Rwamagana, ubundi amubwira aho yerecyeje ari na ho yari yavuganye n’abo bagabo ko ari ho baza kuba bamutegeye.

Ubwo bageraga mu Mudugudu wa Akagarama, Akagari Mwulire, Umurenge wa Mwulire, basanze abo bagabo bahari, bafata umumotari  baramukubita bamugira intere batwara moto ye ndetse na telefone igezweho (Smartphone) yo mu bwoko bwa Infinix.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yuko aba bagabo n’uyu mugore bakubise uwo mumotari, bahise bamushyira mu mufuka bazi ko bamwishe, bakaza gufatwa.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 168: Ibihano ku bujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe ubujura byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w’umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe hatagamije kwica ariko bigatera urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru