Inkangu iremereye yahuranyije imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Bisi zitwara abagenzi, iziroha mu mugenzi wa Trishuli uherereye mu Karere ka Chitwan muri Nepal, yasize haburiwe irengero abantu 63.
Ni inkangu yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, nyuma y’uko muri aka gace haguye imvura nyinshi, aho yahururanye imodoka 2 zitwara abagenzi ikaziroha mu mugezi.
Nyuma y’uko iyi nkongi iroshye izi bisi ebyiri muri uyu mugezi, umuyobozi w’aka karere ka Chitwan, Khimananda Bhusal yatangaje ko abantu 63 baburiwe irengero, mu gihe zari zitwaye abagenzi 66, aho batatu babashije gusimbuka bava muri izi modoka ubwo zajyanwaga n’inkangu.
Khimananda Bhusal yagize ati “Ntabwo tuzi niba uwo mubare ari wo wanyawo koko, kuko bisi zigenda zishyiramo abandi bagenzi mu nzira. Umugezi wabamize kandi nta muntu n’umwe wari wabasha kuboneka.”
Imibare y’iki Gihugu cya Nepal igaragaza ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abantu 2 400 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, abandi benshi barakomeretse.
Ni mu gihe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa mu kwezi gushize kwa Kamena, abantu 88 bamaze gupfa bakubishwe n’inkuba, imyuzure ndetse n’inkangu.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10