• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abantu ibihumbi 10 bitabira umukino uhuza u Rwanda na Djibouti baza mbere, baza kwinjirira ubuntu, nyuma yuko hari ababaguriye amatike.

FERWAFA yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu butumwa yatanze, bushimira abakunzi b’Ikipe y’Igihugu bakoze iki gikorwa cyiza cyo kugurira bagenzi babo amatipe 10 000.

Ubutumwa bushima bwa FERWAFA, bugira buti “Turashimira abakunzi b’Amavubi bamaze kugurir abafana ibihumbi icumi amatike y’igihumbi ba mbere baza kwinjira muri stade kugira ngo dukomeze gushyigikira ikipe yacu Amavubi.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rivuga ko aya mahirwe y’abafana baza kwinjirira ubuntu, aza kuba ahari kugeza saa cyenda z’amanywa, rivuga ko baza no kwinjirira mu muryango wegeranye na BK Arena ndetse n’uw’ahagana kuri zigama CSS.

FERWAFA ivuga ko imiryango ya Sitade Amahoro iza kuba ifunguye kuva saa saba z’amanywa, yatangaje ko abafana baza kuza mbere, ari bo baza kugira aya mahirwe yo kwinjirira kuri ayo matike baguriwe n’abakunzi b’Ikipe y’Igihugu.

Ikipe y’u Rwanda igiye guhura na Djibouti mu mukino wo kwishyura mu mikino y’ijonjora yo gushaka itike yo kwerecyeza mu Gikombe cya Afurika cy’abakina Imbere mu Bihugu, aho umukino ubanza na wo wabereye kuri Sitade Amahoro, u Rwanda rwatsinze igitego 1-0.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

Next Post

Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi

Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.