Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ibigo by’ubucuruzi bine byakira abantu, byafunzwe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri, birimo ibirebana n’impushya zo gukora, isuku n’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Ifungwa ry’ibi bigo rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, aho uru Rwego ruvuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bugenzuzi rwakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteri.
Ibi bigo byafunzwe by’agatetanyo, ni Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
RDB yafunze by’agateganyo kandi Highland Resort Ltd iri mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
RDB ikagira ikavuga ko “Kuhafunga by’agateganyo bikaba bigamije guha umwanya izi hoteri ngo zikemure ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo.”
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda ruvuga ko ibi bigo byose byafatiwe ibi byemezo bisabwa guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze.
Ruti “kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.”
RDB kandi yoboneyeho kwibutsa n’ibindi bigo byose byakira abantu kubahiriza mu buryo bwuzuye ibisabwa byose bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa, n’itangwa rya serivisi.
Iti “Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo.
Uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, ruvuga ko ruzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi ko ruzafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa.
RADIOTV10





