Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, y’uburyo bazasubira mu miryango, kigira ibyo gisaba ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, rivuga ko “abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28/03/2023 kugeza ku wa 31/03/2023.”

Iri tangazo rigaragaza ko tariki 28 Werurwe, izi ngendo zizatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuro byo mu Turere dutatu twose tw’Umujyi wa Kigali.

Harimo kandi Uturere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, utwa Musanze na Burera mu Majyaruguru, utwa Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba ndetse na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Naho tariki 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Majyepfo, utwa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, utwa Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Uturere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.

Iri tangazo rikomeza risaba “abayobozi b’Ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere yuko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’Ishuri.”

Ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo bibacumbikira na bo “Basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 8 =

Previous Post

Ibyabaye ku mugabo birababaje ariko ababibonye bose babivuganaga urwenya rwinshi

Next Post

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwahawe M23 nyuma yo kurekura ku mugaragaro agace kamwe yagenzuraga

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.