Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru amaze iminsi atazwi ku mugore w’uwari Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi

radiotv10by radiotv10
12/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe amakuru amaze iminsi atazwi ku mugore w’uwari Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon ahiritswe ku butegetsi, hatangajwe ko umugore we Sylvia Bongo Ondimba Valentin, amaze iminsi afunze.

Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Kane na Francois Zimeray, umunyamategeko wa Sylvia Bongo Ondimba Valentin, ko uyu mugore wa Ali Bongo afungiye iwe kuva umugabo we yahirikwa ku butegetsi muri Kanama (08).

Francois Zimeray yabwiye AFP ko Sylvia Bongo Ondimba Valentin yafunzwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi.

Umugore wa Bongo yarezwe mu rukiko tariki 28 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, ashinjwa ibyaha birimo kunyereza amafaranga no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ali Bongo n’abantu be ba hafi, bashinjwa kuba barakoze amanyanga mu byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abashinjacyaha kandi bashinja Sylvia Bongo n’umuhungu we Nourredin Bongo Valentin, kuyobora buhumyi uwahoze ari Perezida utarakira indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko izwi nka Stroke yarwaye kuva muri 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bombi bari mu buyobozi bw’Igihugu cyari gikungahaye kuri Peteroli mu myaka itanu ishize, bakaba barasesaguye amafaranga y’Igihugu.

Umuhungu wa Bongo, Nourredin Bongo Valentin we yajyanywe muri kasho kuva umubyeyi we yahirikwa ku butegetsi, aho ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Umunyamategeko Zimeray yagize ati “Twamaganye izi nzira zinyuranye n’amategeko. Hari itandukaniro hagati y’ibikorwa bidahwitse n’ubutabera, hari itandukaniro kandi hagati y’amategeko no kwihorera.”

Ali Bongo w’imyaka 64, yategetse Igihugu cya Gabon kuva muri 2009, akaba yarahiritswe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’iminsi micye atangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yari yatowe muri 2009 nyuma y’uko umubyeyi Omar Bongo yitabye Imana na we yari amaze imyaka 42 ku butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 1 =

Previous Post

Umukinnyi wagaragaweho ibyavugishije benshi byabaye bwa mbere muri ruhago nyarwanda yagize icyo abivugaho

Next Post

Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.