• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru amaze iminsi atazwi ku mugore w’uwari Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi

radiotv10by radiotv10
12/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe amakuru amaze iminsi atazwi ku mugore w’uwari Perezida uherutse guhirikwa ku butegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon ahiritswe ku butegetsi, hatangajwe ko umugore we Sylvia Bongo Ondimba Valentin, amaze iminsi afunze.

Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Kane na Francois Zimeray, umunyamategeko wa Sylvia Bongo Ondimba Valentin, ko uyu mugore wa Ali Bongo afungiye iwe kuva umugabo we yahirikwa ku butegetsi muri Kanama (08).

Francois Zimeray yabwiye AFP ko Sylvia Bongo Ondimba Valentin yafunzwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi.

Umugore wa Bongo yarezwe mu rukiko tariki 28 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, ashinjwa ibyaha birimo kunyereza amafaranga no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ali Bongo n’abantu be ba hafi, bashinjwa kuba barakoze amanyanga mu byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abashinjacyaha kandi bashinja Sylvia Bongo n’umuhungu we Nourredin Bongo Valentin, kuyobora buhumyi uwahoze ari Perezida utarakira indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko izwi nka Stroke yarwaye kuva muri 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bombi bari mu buyobozi bw’Igihugu cyari gikungahaye kuri Peteroli mu myaka itanu ishize, bakaba barasesaguye amafaranga y’Igihugu.

Umuhungu wa Bongo, Nourredin Bongo Valentin we yajyanywe muri kasho kuva umubyeyi we yahirikwa ku butegetsi, aho ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Umunyamategeko Zimeray yagize ati “Twamaganye izi nzira zinyuranye n’amategeko. Hari itandukaniro hagati y’ibikorwa bidahwitse n’ubutabera, hari itandukaniro kandi hagati y’amategeko no kwihorera.”

Ali Bongo w’imyaka 64, yategetse Igihugu cya Gabon kuva muri 2009, akaba yarahiritswe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’iminsi micye atangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yari yatowe muri 2009 nyuma y’uko umubyeyi Omar Bongo yitabye Imana na we yari amaze imyaka 42 ku butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Umukinnyi wagaragaweho ibyavugishije benshi byabaye bwa mbere muri ruhago nyarwanda yagize icyo abivugaho

Next Post

Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Umuhanzi uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo yavuze ku bana be ibyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.