Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye abasirikare b’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare 23 mu ngabo z’u Burundi, bahitanywe n’impanuka y’imodoka yari ibatwaye yaguye mu mukoki muremure, yabereye muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, ndetse hanatangazwa igikekwa kuba cyayiteye.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ejo hashize ku wa Mbere, muri Lokarite ya Manyana muri iyi Komini ya Mabayi, yanakomerekeyemo bikomeye abarenga 30.

Yabereye mu muhanda mukuru wa RN-10, muri Zone ya Buhoro aho imwe mu modoka 10 zari zitwaye abasirikare b’u Burundi yakoreraga impanuka mu gace gakanganye.

Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, gikorera mu Burundi, kivuga ko amakuru cyahawe n’umwe mu basirikare, yagize ati “Abasirikare umunani bahise bahasiga ubuzima, abandi 38 barakomereka bikomeye. Ikamyo yari yuzuye abasirikare.”

Iyi kamyo yari yuzuye abasirikare yaguye mu mukoki muremure cyane ufite uburebure bwa metero zibarirwa mu ijana nk’uko byatangarijwe na SOS Medias.

Umwe mu basirikare barokotse iyi mpanuka wari wicaye imbere, yagize ati “Feri z’imodoka ntabwo zakoraga neza, ubwo yari ahantu hamanuka cyane mu bilometero bibiri ari mu gicuku, umushoferi yaje guta umurongo.”

Aba basirikare barimo berecyeza mu ishyamba rya Kibira ku gice cyo muri Mabayi, aho bari bagiye kongera ingufu mu gucunga umutekano muri iri shyamba rikunze kuvugwamo inyeshyamba zihungabanya umutekano.

Umwe mu baganga bo mu Bitaro bya Cibitoke byahise byoherezwamo inkomere, yavuze ko nyuma ya bariya basirikare umunani bahise bitaba Imana ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 15 na bo baje gushiramo umwuka, ndetse ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Polisi y’Igihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Mbere yaramukiye ahabereye iyi mpanuka gukora iperereza, aho yasanze “Impanuka yatewe no kuba umushoferi atari asobanukiwe umuhanda” byatumye awurenga.

Agace ka Manyama kabereyemo iyi mpanuka, zikunze kuhabera n’ubusanzwe, ndetse benshi bakahasiga ubuzima, dore ko ngo nta mwaka ujya ushira, hatagize abaharakariza ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + three =

Previous Post

Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo

Next Post

I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye

I Nyarugenge ni udushya gusa gusa: Ahakirirwa Umukandida wa RPF-Inkotanyi birashyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.