Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe andi makuru ku munyamakuru wa Radiyo imwe wahuye n’isanganya

radiotv10by radiotv10
02/03/2023
in MU RWANDA
0
Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitaro byari biri kuvura umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda watezwe n’abantu bataramenyekana bakamukomeretsa bikabije, byamwohereje mu bindi bitaro kugira ngo abagwe mu mutwe kuko hari igufwa ryangiritse.

Uyu munyamakuru witwa Gumisiriza John usanzwe akorera Radiyo na Televiziyo Flash mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yatezwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku ya 28 Gashyantare 2023, bamukubita ikintu mu mutwe, baramukomeretsa.

Ubuyobozi bwa Flash Radio&TV bwari bwatangaje ko uyu munyamakuru w’iki gitangazamakuru arwariye mu bitaro bya Nyagatare.

Ubu buyobozi bwari bwavuze ko uyu munyamakuru yakomeretse cyane ku buryo ashobora koherezwa kuvurirwa ahandi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 bwatangaje ko agiye kuvurirwa mu bindi bitaro.

Mu butumwa bwashyize kuri Twitter y’iki gitangazamakuru, bugira buti “nyuma yo guhohoterwa n’abataramenyekana bakamukomeretsa mu mutwe, ibitaro bya Nyagatare byamwohereje i Kanombe; ubu agiye kubagwa mu mutwe kuko abaganga bagaragaje ko abamukubise hari igufwa bangije.”

Umuyobozi w’Abanyamakuru b’iki gitangazamakuru cya Flash TV&Radio bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Kwigira Issa wari wavuze iby’iri sagararirwa ryakorewe Umunyamakuru mugenzi we, yatangaje ko uyu munyamakuru yategewe mu nzira ubwo yari avuye mu kazi nka saa yine z’ijoro.

Yari yagize ati “Yarangije ikiganiro arataha nkuko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikomeye.”

Abatuye mu gace kategewemo uyu munyamakuru, bavuga ko hasanzwe hakorerwa ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bw’abantu batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR

Next Post

Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

Related Posts

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.