Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye, rukomeje gukoresha intwaro za rutura zirimo n’indege zitagira abapilote zizwi nka ‘kamikaze drone’, mu kurasa mu bice bituwe n’abaturage, ndetse rukaba rwohereje abarwanyi benshi n’intwaro za rutura mu bice binyuranye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, rigaragaza ko ibi bikorwa biri kugirwamo uruhare n’Ubutegetsi bw’u Burundi.
Muri iri tangazo, AFC/M23 ivuga ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku mahame yasinyiwe i Doha tariki 19 Nyakanga 2025 bugaba ibitero by’ubugome mu bice bituwemo n’abaturage benshi bwifashishije kamikaze drones [indege zitagira abapilote zoherezwa kurasa no gushwanyaguza mu gace runaka] n’intwaro ziremereye, bufatanyije na Guverinoma y’u Burundi.”
Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere binyuranyije n’agahenge kemeranyijweho ndetse bikaba bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
AFC/M23 yagaragaje ibice Uruhande bahanganye rwoherejemo abasirikare benshi n’intwaro ziremereye ku wa Mbere tariki 18 Kanama 2025.
Nko mu duce twa Bijombo na Ndondo, hoherejwe abasirikare b’u Burundi, naho mu bice bya Uvira, Kidoti, Gifuni, na Rurambo, hakaba hoherejwe FARDC, FDLR, ndetse n’abarwanyi b’Imbonerakure.
Ni mu gihe mu bice bya Runigu, Keshat, Gatobwe, na Kahololo, hoherejwe abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, mu gihe muri Uvira no muri Nzimbira, ho hoherejwe abacancuro.
Iri Huriro AFC/M23 rivuga ko rizakomeza intego yaryo yo kurinda ni kurwanirira abasicile, riboneraho kumenyesha ko ubu hakenewe ubutabazi bukomeye kurusha uko byari bimeze mbere kubera ibikorwa biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
RADIOTV10