Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bishop Harerimana Jean Bosco uyobora Itorero rya ‘Zeraphat Holy Church’, n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.
Ifungwa rya Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry.
Dr Murangira yavuze ko aba bombi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, bakurikiranyweho ibyaha bibiri.
Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.”
Aba bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, kugira ngo uru rwego rukomeze iperereza ruzabone kubakorera Dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Dr Murangira avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hazamenyekane imikorere y’ibi byaha birimo ibyo gukangisha umuntu gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni n’uburyo yabonetse.
Nanone kandi ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburigannya, hari umwe mu bayobozi b’iri Torero rya Zeraphat Holy Church, watanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana Jean Bosco yamwatse Miliyoni 10 amwizeza kuzamusengera kugira ngo akire uburwayi amaranye igihe.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama Abaturarwanda by’umwihariko abakozi b’Imana, ati “Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.”
Uyu muvugabutumwa atawe muri yombi, nyuma yuko hamaze iminsi hanengwa bamwe mu biyita abakozi b’Imana batanga inyigisho ziyobya abantu, ndetse bikaba byaratumye hari amatorero afungwa mu Rwanda.
RADIOTV10