Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ibyavugiwe mu biganiro bya Perezida Ruto na Kenyatta bahuye bitari byitezwe

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe ibyavugiwe mu biganiro bya Perezida Ruto na Kenyatta bahuye bitari byitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida William Ruto wa Kenya asuye mu rugo uwo yasimbuye Uhuru Kenyatta bigeze kutajya imbizi, hatangajwe ibyo baganiriye mu uru ruzinduko rwabayeho mu buryo butari bwitezwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, aho Perezida Willam Ruto yasuraga Uhuru Kenyatta iwe mu gace ka Ichaweri muri Gatundu South muri Kiambu.

Abanyapolitiki bahuye nyuma y’imyaka ikabakaba itatu, havugwa urunturuntu muri politiki yabo, dore ko nubwo umwe yabereye undi Visi Perezida, ariko urugendo rwo gukorana kwabo rwarangiye nabi batajya imbizi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, ubwo aba bombi bari bakimara guhura, byavuzwe ko bagaragaje ko hakenewe inzira zo “gushaka ubumwe muri Guverinoma ndetse no mu Gihugu cyacu kugira ngo twihutishe iterambere ry’Igihugu, hanashyirwa mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere.”

Mu itangazo ryatanzwe na Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura n’ihohoterwa bagiye bashinja ubutegetsi buriho, anavuga kandi ko kugira opozisiyo bikenewe, ndetse no gukorera mu mucyo.

Yagize ati “Ku giti cye, Ruto yemeye ko Politiki igomba kutagira uwo iheza ndetse no kurandura ibibazo bitari ngombwa, ndetse no kwiyemeza inzira z’ubwiyunge. Yanavuze kandi ko umwuka mubi wazamuwe n’amatora, warangiye, rero hakaba hagezweho igihe cyo gushyira imbere ahazaza nk’abashyize hamwe.”

Inararibonye muri Politiki muri Kenya, Moses Kuria usanzwe ari n’Umjyanama Wihariye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko uku guhura kwa Uhuru na Ruto, ari intangiriro z’Igihugu gishya cyunze ubumwe.

Ati “Gushyira akadomo ku bibazo ndetse no kubabarirana biroroshye kurusha guhangana n’ingaruka z’ibibazo byabaho mu gihe Igihugu cyagiye mu murongo mubi. Ku bw’iyo mpamvu ndashimira Perezida Kenyatta na Perezida Ruto, ku kuba bahisemo gushyira imbere inyungu z’Igihugu kurusha ibyo baba batumvikanaho hagati yabo.”

Iyi mpuguke muri Politiki, ivuga ko uku gushyira hamwe kwa Perezida Ruto n’uwo yasimbuye, bigomba kuzanira ineza Igihugu, kuko bombi ari abanyapolitiki bafite ubunararibonye, ku buryo bakungurana ibitekerezo biganisha Kenya n’Abanyakenya aheza.

Perezida Ruto yasuye Uhuru Kenyatta mu buryo butari bwitezwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

Next Post

Ibiro bya Perezida wa S.Korea byasatswe n’igipolisi nyuma yuko akoze ibitavugwaho rumwe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiro bya Perezida wa S.Korea byasatswe n’igipolisi nyuma yuko akoze ibitavugwaho rumwe

Ibiro bya Perezida wa S.Korea byasatswe n’igipolisi nyuma yuko akoze ibitavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.