Hatangajwe ibyemerejwe mu kiganiro cya Ambasaderi Rosemary n’Umuyobozi w’Umurwa mukuru wa Ghana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’iki Gihugu Accra, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura imikoranire y’uyu mujyi n’uwa Kigali.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, nk’uko tubikesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambukijwe n’ibi Biro bya Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, buvuga ko “Ambasaderi Rosemary Mbabazi uyu munsi yakiriwe na Mayor w’Umurwa Mukuru wa Accra, Hon. Elizabeth Naa Kwatsoe Tawi.”

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, bikomeza bivuga ko muri iyi nama, aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zigamije inyungu zihuriweho n’Ibihugu byombi no gutsimbataza umubano hagati y’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wa Accra.

Muri ibi biganiro kandi, harimo abakora mu nzego zinyuranye mu mujyi wa Accra, barimo abakora mu rwego rw’Ikoranabuhanga ndetse n’Abadipolomate b’u Rwanda bafite inshingano muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, igira iti “Impande zombi zemeranyijwe gukomeza gukorana mu ngeri zinyuranye zirimo gusangizanya ibitekerezo mu by’umuco, kubungabunga ibidukikije ndetse no kubungabunga ubuzima, Siporo, uburezi ndetse no guha ubushobozi abagore.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi yari kumwe na bamwe mu badipolomate b’u Rwanda muri Ghana
Bemeranyijwe imikoranire ihamye hagati y’Umujyi wa Accra na Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru