• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, July 7, 2026
RADIOTV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande rw’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukomeje gukaza ubukana bw’intambara bwohereza intwaro za rutura n’abarwanyi barurwanirira barimo n’Imbonerakure zo mu Gihugu cy’u Burundi.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025.

Kanyuka yatangaje ko “Ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa bukomeje umugambi wabwo w’ibikorwa by’ibyaha, kandi bugatesha agaciro imbaraga n’umuhate by’abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka umuti w’amakimbirane yo muri DRC binyuze mu nzira z’amahoro.”

Yavuze ko ubu butegetsi bwa Congo Kinshasa bukomeje kohereza intwaro n’abasirikare benshi mu bice binyuranye ari na ko bagaba ibitero kuri AFC/M23 no mu bice bituwe n’abaturage.

Yavuze ko nko “Muri Uvira bwohereje [ubutegetsi bwa Congo Kinshasa] inyeshyamba z’iterabwoba za FDLR, Mai-Mai, Imbonerakure” bari guturuka mu bice binyuranye birimo za Kindu, Kilembe ndetse n’i Bujumbura mu Burundi.

Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze kandi ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiri kohereza abasirikare benshi n’intwaro za rutura muri Walikare, bari guturuka mu Kisangani no muri Beni.

Yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 ridashobora kwihanganira ibikorwa byose byahungabanya abaturage b’abasivile bityo ko rizakora ibishoboka byose rikabarinda kandi rikaburizamo ibitero byose bizagabwa ku barwanyi baryo no ku baturage bo mu bice rigenzura.

U Burundi bwavuzwe mu ntambara yo muri Congo kuva muri 2022, aho byemejwe n’igisirikare cya DRC cyemeje ko ingabo z’u Burundi zagiye gufasha iki Gihugu guhangana n’umutwe wa M23.

Muri uwo mwaka kandi Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi uzwi nka IDHB (Organisation Initiative pour les droits humains au Burundi) watangaje ko Ingabo z’u Burundi zagiye muri Congo zifatanyije n’urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure rw’Ishyaka riri ku butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =

Previous Post

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

Next Post

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Related Posts

Ntihavugwa rumwe kuri bariyeri nyinshi zashyizwe mu majyepfo y’u Burundi

Ntihavugwa rumwe kuri bariyeri nyinshi zashyizwe mu majyepfo y’u Burundi

by radiotv10
07/07/2026
0

Muri Komini nyinshi zo mu Ntara ya Burunga yo mu majyepfo y’u Burundi, haravugwa ishyirwaho rya bariyeri nyinshi mu mihanda...

Perezida Ndayishimiye yahaye umukoro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kubatumiza

Perezida Ndayishimiye yahaye umukoro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kubatumiza

by radiotv10
07/07/2026
0

Perezida w’u Burundi akaba anakuriye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa, Évariste Ndayishimiye, yagiranye ibiganiro n’Ihuriro C64...

Mu buryo budasanzwe Abanya-Iran ibihumbi bagiye guherekeza Umuyobozi w’Ikirenga wabo umaze amezi atanu yishwe

Mu buryo budasanzwe Abanya-Iran ibihumbi bagiye guherekeza Umuyobozi w’Ikirenga wabo umaze amezi atanu yishwe

by radiotv10
06/07/2026
0

Ibihumbi by'abanya-Iran bambaye imyenda y'umukara, byuzuye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, kuri uyu wa Mbere mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro...

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

AFC/M23 na Twirwaneho bafashe akandi gace gakomeye kari karazengerejwe na FARDC

by radiotv10
06/07/2026
0

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, ufatanyije n’Ihuriro AFC/M23, nyuma yo gufata agace ka Point Zero, bigaruriye akandi ko muri...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Next Post
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntihavugwa rumwe kuri bariyeri nyinshi zashyizwe mu majyepfo y’u Burundi

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • App Support
  • Cart
  • DOWNLOAD TV10 APP
  • FULL PROGRAMS LINEUP
    • RADIO 10 PROGRAMS
      • MONDAY
    • TV10 PROGRAMS
      • FRIDAY
      • MONDAY
      • SATURDAY
      • SUNDAY
      • THURSDAY
      • TUESDAY
      • WEDNESDAY
  • Hero Section Sample
  • Home 1
  • Home 1 Copy before edit by kader
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • MANAGMENT
  • MEGA MENU
  • My Home
  • My Home – English
  • Radio
  • RADIO 10 LIVE
  • RADIO10 SHOWS
  • songs_archieve
  • TV 10 LIVE
  • TV10 CAP
  • TV10 LIVE
  • TV10 SHOWS
    • AHABONA
  • Videos

Copyright © 2024 RadioTv10.