Wednesday, February 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere ka Bugesera, ryagaragaje ko cyarimo ikinyabutabire cy’uburozi cyo mu bwoko bwa Methanol.

Aba bantu bitabye Imana nyuma yo kunywera icyo kiyobyabwenge mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.

Ubushinjacyaha buvuga ko ikirego kiregwamo abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga cyishe bariya bantu, kiri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Bugesera.

Umwe mu baregwa akaba yarakoraga iki kiyobyabwenge cya kanyanga, akanayiranguza abandi, akagira n’iyo abantu banywera iwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Abaturage batandukanye banywereye kanyanga iwe ibatera ikibazo bajyanwa kwa muganga. Hamaze gupfa abantu bagera kuri 17 abandi 25 baracyari mu bitaro.”

Bukomeza buvuga ko “Hapimwe ibyo abo bantu banyoye basanga birimo ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa Methanol.”

Abandi baregwa bafatanyije n’uwo wayikoraga harimo abahungu b’uwo mugabo babiri ndetse n’umugore wamuranguriraga kanyanga na we akayigurisha ku bandi bantu, bose bakaba bemera ibyaha baregwa.

Abaregwa bakekwaho ibyaha biriri: Icyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 y’Itegeko n°69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Baregwa kandi icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima; giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 115 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Minisitiri yahumurije ababuze ababo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique,  kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, yasabye abaturage bo mu Kagari ka Nyakayenzi, mu Murenge wa Ngeruka, byumwihariko yihanganisha ababuze ababo kubera iki kiyobyabwenge, anabasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo.

Yagize ati “Nagira ngo mbere yo kugira ibindi mvuga, mbanze nihanganishe, abaturage, imiryango, mwe mwese mwabuze abanyu kubera ziriya nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge. Mukomere. Ntabwo dukwiye kuba tubura abaturage, ari hano n’ahandi byabaye, kubera inzoga, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Minisitiri Habimana yavuze ko nta muntu ukwiye kunywa ikintu atazi aho cyakorewe nka biriya biyobyabwenge, bityo ko bakwiye kubigendera kure, kandi bagatanga amakuru mu gihe hari uwo bazi ubicuruza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

Related Posts

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

by radiotv10
18/02/2026
0

Abasore babiri bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo bivugwa ko bamusanze...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

by radiotv10
18/02/2026
0

Umugabo w’imyaka 57 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko atanzweho amakuru ko yabanaga...

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

by radiotv10
18/02/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Burusiya, Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashimiye iki Gihugu na Perezida wacyo Vladimir Putin by’umwihariko, ku...

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

by radiotv10
18/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

Icyo Minisitiri Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa Congo nyuma yo kwizeza kubahiriza agahenge

by radiotv10
18/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner; ko icyizere cy’amahoro kizagerwaho...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

by radiotv10
18/02/2026
0

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

18/02/2026
Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

18/02/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

18/02/2026
Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

18/02/2026
U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

18/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.