Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage 23 bo muri Uganda, batabariwe muri Myanmar aho bari bagiye gukorerwa igikorwa cy’icuruzwa ry’abantu, bakaba basubijwe mu Gihugu cyabo, hatangajwe icyo bari bizejwe cyatumye bisanga muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Asia.

Aba baturage b’Abanya-Uganda 23, basubijwe mu Gihugu cyabo ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2024, aho bari bari i Tachileik muri Myanmar.

Izindi Nkuru

Aba baturage bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe bakuwe muri iki Gihugu cya Myanmar aho bari bagiye gukorerwa iki gikorwa cy’icuruzwa ry’abantu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko aba Banya-Uganda bajyanwaga bizezwa ibitangaza, birimo kubwirwa ko bagiye kubona akazi keza kazajya kabahemba amafaranga atubutse.

Yagize ati “Bagiye bakorerwa mu bihe bitandukanye ubutekamutwe mu bucuruzi bw’amafaranga, bakagenda bahererekanywa mu buryo bw’ubucuruzi ku mipaka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Bagiire, yaburiye Abanya-Uganda kutajya bemera kwishora mu bikorwa nk’ibi bidasobanutse nk’ibi byo kwizezwa akazi baba batazi.

Yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irashimangira umuhate mu kurinda Abanya-Uganda mu bice byose ubucuruzi bw’abantu nk’ikibazo gihangayikishije Isi.”

Ati “Dukoresheje imbaraga zose kandi zihuriweho ndetse n’ubushobozi bwose, tugomba gukumira kandi tugahangana n’ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu, tukarinda abana bacu, urubyiruko ndetse n’abo mu byiciro bikunze kugira ibyo bishukishwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru