Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza aborozi kugana ubworozi bw’intama hagamijwe kongera umusaruro w’inyama zikomoka ku matungo magufi, bamwe mu bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko korora aya matungo muri aka Karere bigoye ndetse ko inyama zayo babonye zidakunzwe.

Ubworozi bw’intama ntibukunze kuhagaragara mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na bacye borora aya matungo, bavuga ko nta musaruro butanga.

Izindi Nkuru

Bavuga ko inyama z’aya matungo zidakundwa kuko zigira inenge, ngo kuko bisaba kuzirya zikimara gushya, iyo zitinze zihita zihora, bigatuma abantu batazikunda.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu mushinga wayo wa PRSM ugamije gutanga icyororo cy’intama muri gahunda yo kongera umusaruro w’Inyama zikomoka ku matungo magufi, isaba aborozi kugana ubworozi bw’intama kandi ko yashyizemo Nkunganire, binyuze muri Sitasiyo ya Gishwati.

Umuyobozi w’umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph yagize ati “Urabona twatangiye aborozi b’ihene n’intama buri wese arakora ku giti cye. Gahunda ya Leta n’umushinga wayo ni ukugira ngo ufashe aborozi kubona icyororo. Hashyizweho n’igiciro umuturage ushaka icyororo yakibonaho akiguze harimo nkunganire ya Leta. Aborozi rero bashaka Intama z’icyororo bashobora gutangira kwegera RAB mu buryo bwa hafi binyuze muri Sitasiyo ya Gishwati.”

Ikigo Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, gisobanura ko hari gahunda yo kongera inyama zikomoka ku matungo magufi, dore ubworozi bwazo bwiganje mu Ntara y’Amajyarugaru n’Uburengerazuba.

Ugirirabashiru Joseph, umuturage wo mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya, yoroye intama eshanu, we avuga ko ubu bworozi bushoboka.

Ati “Ni ubworozi kimwe n’ubundi. Ihene zirarushya, imirire yazo zirisha zirobanura. Intama zo zemera ubunango kandi intama ahanini ntabwo zikunzwe kwahirirwa kimwe n’ihene. Benshi barazinena, nanjye nkizorora babanje kuvuga ngo ndi Umutwa n’ibindi ndabihorera.”

RAB ivuga ko intego yayo ari uko uruhare rw’umusaruro w’inyama zikomoka ku matungo magufi arimo n’intama rugomba kugera kuri 80%, naho 20% zikaba izikomoka ku yandi matungo.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru