Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza aborozi kugana ubworozi bw’intama hagamijwe kongera umusaruro w’inyama zikomoka ku matungo magufi, bamwe mu bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko korora aya matungo muri aka Karere bigoye ndetse ko inyama zayo babonye zidakunzwe.

Ubworozi bw’intama ntibukunze kuhagaragara mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na bacye borora aya matungo, bavuga ko nta musaruro butanga.

Bavuga ko inyama z’aya matungo zidakundwa kuko zigira inenge, ngo kuko bisaba kuzirya zikimara gushya, iyo zitinze zihita zihora, bigatuma abantu batazikunda.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu mushinga wayo wa PRSM ugamije gutanga icyororo cy’intama muri gahunda yo kongera umusaruro w’Inyama zikomoka ku matungo magufi, isaba aborozi kugana ubworozi bw’intama kandi ko yashyizemo Nkunganire, binyuze muri Sitasiyo ya Gishwati.

Umuyobozi w’umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph yagize ati “Urabona twatangiye aborozi b’ihene n’intama buri wese arakora ku giti cye. Gahunda ya Leta n’umushinga wayo ni ukugira ngo ufashe aborozi kubona icyororo. Hashyizweho n’igiciro umuturage ushaka icyororo yakibonaho akiguze harimo nkunganire ya Leta. Aborozi rero bashaka Intama z’icyororo bashobora gutangira kwegera RAB mu buryo bwa hafi binyuze muri Sitasiyo ya Gishwati.”

Ikigo Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, gisobanura ko hari gahunda yo kongera inyama zikomoka ku matungo magufi, dore ubworozi bwazo bwiganje mu Ntara y’Amajyarugaru n’Uburengerazuba.

Ugirirabashiru Joseph, umuturage wo mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya, yoroye intama eshanu, we avuga ko ubu bworozi bushoboka.

Ati “Ni ubworozi kimwe n’ubundi. Ihene zirarushya, imirire yazo zirisha zirobanura. Intama zo zemera ubunango kandi intama ahanini ntabwo zikunzwe kwahirirwa kimwe n’ihene. Benshi barazinena, nanjye nkizorora babanje kuvuga ngo ndi Umutwa n’ibindi ndabihorera.”

RAB ivuga ko intego yayo ari uko uruhare rw’umusaruro w’inyama zikomoka ku matungo magufi arimo n’intama rugomba kugera kuri 80%, naho 20% zikaba izikomoka ku yandi matungo.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − five =

Previous Post

Polisi yahinduye bitunguranye ibyari byatangajwe mu itangazo rireba abatega moto ryavugishije bamwe

Next Post

Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.