Polisi yahinduye bitunguranye ibyari byatangajwe mu itangazo rireba abatega moto ryavugishije bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inama yari iteganyijwe mu gitondo saa mbiri n’igice ihuza abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yahindutse, nyuma y’itangazo ryavugaga kubera iyi nama abatega moto bagirwa inama yo gukora ingendo zabo mbere y’ayo masaha.

Itangazo ryari ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ku isaaha zisatira saa cyenda, ryavugaga ko kuri uyu wa Mbere saa mbiri n’igice (08:30’) kugeza saa tanu n’igice (11:30’) hateganyijwe inama ihuza abatwara abanu kuri moto bakorera mu mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Abatega moto baragirwa inama yo gutegura ingenzo zabo mbere bagakoresha ubundi buryo bwo kugenda, muri ayo masaha yavuzwe.”

Ni itangazo ritanyuze bamwe, aho benshi bakunze gukoresha ibi binyabiziga mu ngendo ziberecyeza ku kazi bagaragaje ko bitabanyuze dore ko akazi gasanzwe gatangira saa tatu, mu gihe byumvikanaga ko gukora ingendo muri aya masaha byari kugorana.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ku isaaha ya saa yine zirengaho iminota micye, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze irindi tangazo rivuga ko iyi gahunda yahindutse.

Iri tangazo rigira riti Turamenyesha abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ko gahunda y’inama yari iteganyijwe yahindutse. Gutwara abagenzi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

Iyi nama yasubitswe, igiye kuba mu gihe abatwara abagenzi kuri moto bamaze igihe basaba kugabanyirizwa ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto, bavuga ko kikiri hejuru cyane.

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako ya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, Umuyobozi Mukuru wayo, Mark Rugenera, yongeye kubwira Perezida Paul Kagame, ko abo mu bwishingizi bagifite ibibazo, bituma n’umusanzu w’ubwishingizi bwa moto ukomeza kuba hejuru.

Perezida Paul Kagame wayoboye uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako wabaye ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, yizeje ko abashinzwe gushaka umuti w’ibi bibazo bagomba kubyihutisha, kugira ngo bive mu nzira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru