Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Polisi yahinduye bitunguranye ibyari byatangajwe mu itangazo rireba abatega moto ryavugishije bamwe

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inama yari iteganyijwe mu gitondo saa mbiri n’igice ihuza abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yahindutse, nyuma y’itangazo ryavugaga kubera iyi nama abatega moto bagirwa inama yo gukora ingendo zabo mbere y’ayo masaha.

Itangazo ryari ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ku isaaha zisatira saa cyenda, ryavugaga ko kuri uyu wa Mbere saa mbiri n’igice (08:30’) kugeza saa tanu n’igice (11:30’) hateganyijwe inama ihuza abatwara abanu kuri moto bakorera mu mujyi wa Kigali.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Abatega moto baragirwa inama yo gutegura ingenzo zabo mbere bagakoresha ubundi buryo bwo kugenda, muri ayo masaha yavuzwe.”

Ni itangazo ritanyuze bamwe, aho benshi bakunze gukoresha ibi binyabiziga mu ngendo ziberecyeza ku kazi bagaragaje ko bitabanyuze dore ko akazi gasanzwe gatangira saa tatu, mu gihe byumvikanaga ko gukora ingendo muri aya masaha byari kugorana.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ku isaaha ya saa yine zirengaho iminota micye, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze irindi tangazo rivuga ko iyi gahunda yahindutse.

Iri tangazo rigira riti “Turamenyesha abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ko gahunda y’inama yari iteganyijwe yahindutse. Gutwara abagenzi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

Iyi nama yasubitswe, igiye kuba mu gihe abatwara abagenzi kuri moto bamaze igihe basaba kugabanyirizwa ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto, bavuga ko kikiri hejuru cyane.

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako ya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, Umuyobozi Mukuru wayo, Mark Rugenera, yongeye kubwira Perezida Paul Kagame, ko abo mu bwishingizi bagifite ibibazo, bituma n’umusanzu w’ubwishingizi bwa moto ukomeza kuba hejuru.

Perezida Paul Kagame wayoboye uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako wabaye ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, yizeje ko abashinzwe gushaka umuti w’ibi bibazo bagomba kubyihutisha, kugira ngo bive mu nzira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Icyo imibare igaragaza ku igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki mu Rwanda n’ikibyihishe inyuma

Next Post

Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.