Monday, September 9, 2024

Icyo imibare igaragaza ku igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki mu Rwanda n’ikibyihishe inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushakashatsi ku bworozi bw’inzuki mu Rwanda, bugaragaza ko umusaruro w’ubuki wagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 60% kuko wavuye kuri toni 6 000 ukagera kuri toni 2 000 ku mwaka, mu gihe ukenerwa mu Rwanda ari toni 17 000.

Tariki 20 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga w’inzuki, aho kuri iyi nshuro wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti “Bee Engaged with Youth”, yateguwe hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwinjira mu bworozi bw’inzuki no gushaka umuti w’ibibazo zikomeje guhura nabyo.

Jean de Dieu Kwizera, washinze kompanyi y’ubworozi bw’inzuki ya Beegulf Ltd, avuga ko yafashe icyemezo cyo kwimura ibikorwa bye, abikura mu Karere ka Gisagara aho yari afite imizinga igezweho 50 n’indi ya cyera 30, kubera itemwa ry’ibiti, abyimurira mu Karere ka Gasabo.

Nk’uko bitangazwa n’Urugaga rw’aborozi b’inzuki mu Rwanda, umusaruro w’ubuki waragabanutse, uva kuri toni 6 000 ugera kuri toni 2 000 ku mwaka, mu gihe mu Gihugu hose hakenerwa toni 17 000.

Nanone kandi ubushakashatsi bwiswe “Agroecology in Rwanda: Status, Opportunities, and Challenges,” bwakozwe mu Turere tunyuranye, bwagaragaje igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki. Hari kamwe mu duce twakorewemo ubu bushakashatsi ho habayeho igabanuka rya 90%.

Kwizera agaruka ku gikomeje gutera iri gabanuka rikabije ry’ubuki, yagize ati “Gutema amashyamba ndetse n’imiti iterwa ibihingwa, ni bimwe mu bikomeje kugabanya kororoka kw’inzuki.”

Agaruka ku mbogamizi yahuye na zo zatumye yimura ibikorwa bye akabikura i Gisagara, yavuze ko ubusanzwe umusaruro w’umuzinga wa kijyambere, ari ibilo 30 by’ubuki, mu gihe umutiba wa gakondo utanga umusaruro w’ibilo 15.

Yavuze ko hakenewe ko haterwa ibiti byinshi bishobora guhovwamo n’inzuki, kandi “ubuhinzi bugakorwa mu buryo budahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima, kandi abantu bakarushaho gukoresha ifumbire y’imborero aho gukoresha imiti ya kizungu.”

Ibikorwa by’ubuhinzi bidahungabanya ibidukikije, nk’ubw’umwimerere ndetse no gutera amashyamba, ni bimwe mu bishobora gutuma inzuki ziyongera.

Ihuriro Mpuzamahanga rya IUCN (International Union for Conservation of Nature) risanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu bikorwa byo gutera ibiti, ritangaza ko hari gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 25 bishobora gukurura inzuki, bizaterwa kuri hegitari 200 mu Ntara y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts