Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye kubona umuyobozi wabo mushya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ugiye gutora Mufti mushya w’u Rwanda, uzasimbura Sheikh Salim Hitimana umaze imyaka umunani ayobora uyu Muryango.

Amatora yo gushaka Mufti mushya w’u Rwanda, azaba ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi, azasiga hamenyekanye uzasimbura Sheikh Salim Hitimana uyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva muri 2016.

Izindi Nkuru

Sheikh Suleiman Mbarushimana, Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, yavuze ko amatora ya Mufti ndetse na Komite Nyobozi y’uyu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, yagombaga kuba mu mpera za 2020, ariko inzira zayo zakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Sheikh Mbarushimana avuga ko aya matora asanzwe aba mu mucyo, kandi ko atagira uwo aheeza, aho atangirira ku bayisilamu bo mu nzego zo hasi z’ubuyobozi bw’Abayisilamu.

Yagize ati “Amatora atangirira ku rwego rw’ubuyobozi bw’Imisigiti, agakomereza ku rwego rw’Akarere no ku Ntara, ubundi agasoreza ku rwego rw’Igihugu.”

Avuga ko kuva ku rwego rw’Imisigiti kugeza ku rwego rw’Intara, hatorwa imyanya ibiri, ari yo Imam na Imam Wungirije, aho abakandida basabwa kuba barize amasomo ya Kisilamu.

Mbarushimana avuga ko abatowe ku rwego rw’Intara ari bo bavamo abayobozi ku rwego rw’Igihugu, barimo Mufti ndetse na Mufti Wungirije, kimwe n’abagize Komite Nyobozi.

Ku rwego rw’Intara, haba hari abagenzuzi batatu, mu gihe ku rwego rw’Igihugu haba hari batanu, ari na bo baba bashobora gukemura amakimbirane, baba bafite ubumenyi mu bijyanye n’amategeko.

Uretse Komite nyobozi y’Umuryango w’Abayisilamu, ku rwego rw’Igihugu, haba hari Inama Nkuru y’Aabayisilamu, iba igizwe n’Aba-Imam 61 bo mu Turere 30 twose, ba Imam batanu bo ku rwego rw’Intara ndetse n’aba bahagarariye ibyiciro byihariye.

Sheikh Suleiman Mbarushimana ati “Inama nkuru ni na yo izatora Mufti na Mufti Wungirije ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi.”

Uyu Mujyanama wa Mufti kandi avuga ko igihe cyose aya matora y’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, yakomeje kubaho mu mucyo no mu ituze mu myaka yose yatambutse.

Gusa aya matora y’uzasimbura Mufti, yatangiye gukorwa kuva tariki 11 Gicurasi, yavuzwemo uburiganya na bamwe, ariko ibirego byabo biza guteshwa agaciro n’Umuryango w’Abayisilamu.

Sheikh Mbarushimana avuga ko abavugaga ko muri aya matora habayemo ibibazo, ari abagamije guhindanya isura y’Umuryango w’Abayisilamu no gushaka kurogoya ko aya matora agenda neza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru