Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’igihe abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyarenze ubushobozi bwabo; Umuyozi ba sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, Mark Rugenera, yavuze ko koko kikiri hejuru anagaragaza impamvu, asaba ko hagira igikorwa.

Mark Rugenera yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo iyi sosiyete ya Radiant Insurance Company Ltd yatahaga inyubako izajya ikoreramo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ikibazo cy’ubwishingizi buhanitse bwa moto ku bakora akazi ko gutwara abagenzi [Abamotari] cyakunze kuvugwa, ndetse cyari cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ruhango muri Kanama 2022.

Icyo gihe umumotari witwa Bizimana Pierre yavugaga ko bishyura ubwishingizi bw’ibihumbi 165 Frw, bwiyongera ku yandi mafaranga menshi bacibwaga, agasaba Umukuru w’u Rwanda kubakemurira iki kibazo, ndetse na we asaba inzego zibishinzwe kubikemura, ndetse icyo gihe uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yizeza Perezida ko iki kibazo kizakemuka mu mezi abiri.

Gusa bamwe mu bamotari bavuga ko n’ubundi amafaranga y’ubwishingizi batanga akiri hejuru cyane, ku buryo hari abasa nk’abakorera iyi misanzu gusa.

Umwe yagize ati “Ni ukuvuga ngo n’ayo kurya mu rugo azaba atakiboneka muri iki gihe ubwishingizi bwazamutse. Turasaba ko Perezida yayivugaho kuko nta rundi rwego rutuvugira.”

Mu gutaha iyi nyubako ya Radiant, Mark Rugenera; yavuze ko iyi Sosiyete ari yo ikibasha kwishingira Abamotari bose bo mu Rwanda, ariko ko na yo biyiremerera.

Ati “Badufasha natwe kubona ubwishingizi butuma Radiant ari yo ikigerageza kwishingira abamotari hafi ya bose mu Rwanda. Mu gihe tugitegereje ko havugururwa amategeko ajyanye n’imyishyurire ziterwa n’ibinyabiziga, atuma hishyurwa amafaranga menshi y’umurengera bigatera izamuka ry’ibiciro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta ifite inshingano zo gufasha abaturage n’abashoramari, asaba ko ibibazo bigihari bishakirwa umuti n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka, ari mu buryo bw’amategeko na politiki byateza imbere abantu. Ibyo wahoze uvuga Mark Rugenera by’ibibazo bikiriho bitandukanye; ibyo birumvikana ubwo byamenyekanye ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka bigahinduka kugira ngo bitaremerera abantu mu mikorere yabo.”

Inzego zishinzwe gukemura iki kibazo ziherutse kuvuga ko itegeko ryamaze gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe ko Guverinoma irijyana mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo kwihutisha umuti wacyo
Mark Rugenera yongeye kugaruka ku kibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari kiri hejuru

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 6

  1. IRAKOZE says:

    Ubwishingizi bwa moto buteye ubwoba ! Bukubye imodoka hafi inclure 3! Nyakubahwa P.K niwe wenyine wokugikemura abandi byarabagoy!

  2. Munyemana Anthon says:

    Bikwiye gusubirwamo hakabaho kugabanya ibiciri

  3. Buregeya Silas says:

    Njye ntekereza ko niba za accidents za Moto ziba nyinshi kuburyo biremerera za assurances bagakwiye gusubiramo za contracts ku buryo haba kugabana ubwishu hagati ya nyiri Moto na assureur.

  4. Ngarambe Charleas says:

    Nukuri pe abamotari ntakintubakibona nugukorera soransi

  5. Ntirenganya Jean Baptista says:

    Nibyo abamotari ntakintu bagikura mumwuga bakora kuko akeshi usanga bamwe na bamwe bafiye n’isuku nke ukibaza ikibitera ukakibura kuko aba atekereza asirance, ifunguro ritunga umuryango, ayokwishyura ubukode, minerivale zabanyeshuri nibyinshi…..

  6. Xavier says:

    Ntabwo byoroshye nukuri jyewe nkora. Uwo mwuga ariko no kubona imyambaro birangora rero umubyeyi wacu Imana yatwihereye nagire icyo akora kuko birarenze mrc bcp.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru