Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

radiotv10by radiotv10
24/05/2024
in MU RWANDA
6
Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igihe abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyarenze ubushobozi bwabo; Umuyozi ba sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, Mark Rugenera, yavuze ko koko kikiri hejuru anagaragaza impamvu, asaba ko hagira igikorwa.

Mark Rugenera yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo iyi sosiyete ya Radiant Insurance Company Ltd yatahaga inyubako izajya ikoreramo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame.

Ikibazo cy’ubwishingizi buhanitse bwa moto ku bakora akazi ko gutwara abagenzi [Abamotari] cyakunze kuvugwa, ndetse cyari cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ruhango muri Kanama 2022.

Icyo gihe umumotari witwa Bizimana Pierre yavugaga ko bishyura ubwishingizi bw’ibihumbi 165 Frw, bwiyongera ku yandi mafaranga menshi bacibwaga, agasaba Umukuru w’u Rwanda kubakemurira iki kibazo, ndetse na we asaba inzego zibishinzwe kubikemura, ndetse icyo gihe uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yizeza Perezida ko iki kibazo kizakemuka mu mezi abiri.

Gusa bamwe mu bamotari bavuga ko n’ubundi amafaranga y’ubwishingizi batanga akiri hejuru cyane, ku buryo hari abasa nk’abakorera iyi misanzu gusa.

Umwe yagize ati “Ni ukuvuga ngo n’ayo kurya mu rugo azaba atakiboneka muri iki gihe ubwishingizi bwazamutse. Turasaba ko Perezida yayivugaho kuko nta rundi rwego rutuvugira.”

Mu gutaha iyi nyubako ya Radiant, Mark Rugenera; yavuze ko iyi Sosiyete ari yo ikibasha kwishingira Abamotari bose bo mu Rwanda, ariko ko na yo biyiremerera.

Ati “Badufasha natwe kubona ubwishingizi butuma Radiant ari yo ikigerageza kwishingira abamotari hafi ya bose mu Rwanda. Mu gihe tugitegereje ko havugururwa amategeko ajyanye n’imyishyurire ziterwa n’ibinyabiziga, atuma hishyurwa amafaranga menshi y’umurengera bigatera izamuka ry’ibiciro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta ifite inshingano zo gufasha abaturage n’abashoramari, asaba ko ibibazo bigihari bishakirwa umuti n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka, ari mu buryo bw’amategeko na politiki byateza imbere abantu. Ibyo wahoze uvuga Mark Rugenera by’ibibazo bikiriho bitandukanye; ibyo birumvikana ubwo byamenyekanye ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka bigahinduka kugira ngo bitaremerera abantu mu mikorere yabo.”

Inzego zishinzwe gukemura iki kibazo ziherutse kuvuga ko itegeko ryamaze gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe ko Guverinoma irijyana mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo kwihutisha umuti wacyo
Mark Rugenera yongeye kugaruka ku kibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari kiri hejuru

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 6

  1. IRAKOZE says:
    1 year ago

    Ubwishingizi bwa moto buteye ubwoba ! Bukubye imodoka hafi inclure 3! Nyakubahwa P.K niwe wenyine wokugikemura abandi byarabagoy!

    Reply
  2. Munyemana Anthon says:
    1 year ago

    Bikwiye gusubirwamo hakabaho kugabanya ibiciri

    Reply
  3. Buregeya Silas says:
    1 year ago

    Njye ntekereza ko niba za accidents za Moto ziba nyinshi kuburyo biremerera za assurances bagakwiye gusubiramo za contracts ku buryo haba kugabana ubwishu hagati ya nyiri Moto na assureur.

    Reply
  4. Ngarambe Charleas says:
    1 year ago

    Nukuri pe abamotari ntakintubakibona nugukorera soransi

    Reply
  5. Ntirenganya Jean Baptista says:
    1 year ago

    Nibyo abamotari ntakintu bagikura mumwuga bakora kuko akeshi usanga bamwe na bamwe bafiye n’isuku nke ukibaza ikibitera ukakibura kuko aba atekereza asirance, ifunguro ritunga umuryango, ayokwishyura ubukode, minerivale zabanyeshuri nibyinshi…..

    Reply
  6. Xavier says:
    1 year ago

    Ntabwo byoroshye nukuri jyewe nkora. Uwo mwuga ariko no kubona imyambaro birangora rero umubyeyi wacu Imana yatwihereye nagire icyo akora kuko birarenze mrc bcp.

    Reply

Leave a Reply to Ngarambe Charleas Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + four =

Previous Post

Uwahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yavuze indi ntambwe yateye bigahurirana umunsi umwe

Next Post

Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza

Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.