Isoko rya Kinama mu mujyi wa Bujumbura riri mu masoko akomeye mu Gihugu cy’u Burundi, ryafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi byarimo birashya birakongoka.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026, nyuma y’ukwezi muri uyu Mujyi wa Bujumbura habaye indi nkongi yibasiye ububiko bw’intwaro z’Igisirikare cy’u Burundi mu kigo cya Musaga muri uyu mujyi wa Bujumbura.
Iyi nkoni yabaye tariki 31 Werurwe 2026 yateye iturika ry’ubu bubiko, aho byagize ingaruka ku buzima bw’abari babuturiye, ndetse bamwe bahasiga ubuzima
Iri soko rya Kinama ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane ahagana saa moya za mu gitondo, aho umuriro watangiriye mu gice gicururizwamo amavuta yo kwisiga, ubundi ukwira mu bindi bice byose byaryo.
Abacururiza muri iri soko, ubwo iyi nkongi yadukaga, hahise haba akavuyo kenshi, kuko buri wese yirukankaga arwana no gukiza ubuzima bwe n’ibicuruzwa byabo.
Hari n’abavuga ko ibicuruzwa byabo byose byahatikiriye kuko byahiye bigakongoka, ku buryo hari n’abatagize na kimwe baramura, mu gihe harimo abafite amadeni batse muri za Banki, ku buryo kuzabona ayo kuzishyura byatangiye kubabera ihurizo rikomeye.
Gusa inzego z’umutekano, ndetse n’umuryango mpuzamahanga utabare imbabare wa Croix Rouge, bagerageje kuzimya iyi nkongi y’umuriro, babasha kuburizamo ko ukwirakwira ahantu hanini, dore ko babashije kuyizimya saa tanu.
Polisi yo mu Gihugu cy’u Burundi, iratangaza ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’iyi nkongi yangije byinshi, ndetse hakaba hari gukorwa ibarura ry’ibyangirikiyemo n’agaciro kabyo.

RADIOTV10











