Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Mutesi Jolly witabiriye Inama yateguwe n’Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, aho agomba no gutanga ikiganiro, yagaragaje ko yishimiye kuhahurira n’umunyapolitiki w’umunyabigwi mu karere, Raila Odinga wahataniye kuba Perezida wa Kenya inshuro nyinshi ariko ntagire amahirwe yo gutsinda amatora.

Ni inama yateguwe n’umuryango ‘Oxford University Africa Society’ w’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza yo mu Bwongereza, iri kubera i London hagati ya tariki 24 na 25 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Miss Jolly wari uherutse kugaragaza ko yatumiwe muri iyi nama nk’uzatangiramo ikiganiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere w’iyi nama, yagaragaje ko yahuye n’Umunyapolitiki wo muri Kenya, Raila Odinga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Jolly yagize ati “Ku munsi wa mbere w’Inama ya Oxford University Africa Society, byari iby’agaciro guhura n’umunyabigwi Raila Odinga, akunda u Rwanda, yabivuze.”

Miss Jolly yishimiye guhura na Odinga

Uyu munyapolitiki watsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye muri Nzeri 2022, yegukanywe na William Ruto, ni umwe mu bazwi cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Gihugu cye cya Kenya, aho amaze kwiyamamaza inshuro eshanu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yose, atsindwa.

Raila Odinga ubu ari guhatanira kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat, yagize ingendo mu Bihugu bitandukanye asaba ko byazamushyigikira mu matora azaba muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025.

Muri Werurwe, Odinga yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na Perezida Paul Kagame wanamwizeje ko u Rwanda ruzamushyigikira muri aya matora, kuko ari umugabo urangwa n’umuhate no kudacika intege.

Jolly avuga ko Odinga yamubwiye ko akunda u Rwanda cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru