• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko Me Murangwa Faustin avuga ko nta mpaka zari zikwiye kuzamurwa n’abavuga ko batumva uburyo Dj Toxxyk yahawe ibihano bitarimo igifungo nyamara mu byaha yahamijwe harimo igifitanye isano n’urupfu rw’umupolisi, kuko ibyabaye ari impanuka, atari agambiriye kwivugana nyakwigendera.

Mu ntangiro z’iki cyumweru Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruhamije Dj Toxxyk ibyaha bine, birimo icyo kwica umuntu atabigambiriye, icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Mu bihano uru Rukiko rwahanishije Dj Toxxyk ntiharimo icy’igifungo, kuko rwamuhanishije igihano cyo gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuze batumva ukuntu uyu muvangamiziki yahamijwe icyaha cyo kwica, ariko akarekurwa.

Me Murangwa Faustin usanzwe yunganira abantu mu nkiko, mu kiganiro yagiranye na YouTube channel yitwa Rwanda Abroad, yavuze ko ntagitangaje kirimo kubera ko “nta muntu ugonga undi yabigambiriye, byaba ari ubwicanyi” kandi ko ari na ko byagendekeye Dj Toxxyk kuko na we atishe uriya mupolisi yabigambiriye.

Ati “Biba bibabaje kuko biba byatwaye ubuzima bw’umuntu ariko aba ari impanuka. Rero uretse kuba we yarageze no muri gereza, hari n’abo bafunga kuri polisi bagahita babarekura, bamara kubarekura, hanyuma ikintu wenda kidasanzwe itegeko ryateganyije ko buri case yose hakomeretsemo umuntu cyagwa se umuntu witabye Imana, kirangirira mu Rukiko, akagenda akajya kuyiburana, benshi bacibwa n’amahazabu, nta n’ubwo bajya no mu bindi bihano birimo ibisubitse.”

Avuga kuri Dj Toxxyk we yanahawe kiriya gihano yari amaze igihe afunze, ku buryo we afite n’umwihariko wo kuba ashobora kuba yaranagororotse.

Me Murangwa avuga ko ubundi igihano atari uko buri gihe umuntu afungwa ahubwo ko abantu bakwiye guha agaciro impamvu y’igihano, ko biba bigamije kugorora umuntu wakoze icyaha.

Avuga ko abakomeje kunenga kuba Ubucamanza bwarafunguye Dj Toxxyk, bagendera ku marangamutima, kandi Abacamanaza batajya bayashingiraho mu gufata ibyemezo, ahubwo bagendera ku mategeko n’ubunararibonye bwabo.

Ati “Ikibazo gihari mu Rwanda, ni uko buri wese ashaka kuba Umucamanza ku nkiko zisigaye zaradutse zo ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu munyamategeko avuga ko ahubwo igitangaje ari ukuba umuntu yanakurikiranwa ku bijyanye n’impanuka afunze, “kubera ko abenshi bakurikiranwa badafunze.”

Yakomeje agira ati “Ikintu gihanwa mu cyaha, harebwa umugambi umuntu yari afite, rero mu mpanuka ntabwo umuntu yari afite umugambi wo kwica umuntu cyangwa gukomeretsa umuntu.”

Kuba Dj Toxxyk yakora imirimo nsimburagifungo nta gitangaza kirimo

Kuba Dj Toxxyk yajya kubaka amashuri si igitangaza

Mu bihano byahanishijwe Dj Toxxyk harimo icyo gukora imirimo nsimburagifungo y’inyungu rusange y’amezi atatu isubitswe mu mezi atandatu.

Mu mirimo iteganywa n’Iteka rya Perezida N°66/01 ryo kuwa 02/11/2012 rigena uburyo TIG ishyirwa mu bikorwa, irimo ubaka no gusana amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima, amazu y’abatishoboye n’ibibuga by’imikino; Kubaka no gusana imihanda n’amateme.

Me Murangwa avuga ko abibaza uburyo uyu muvangamiziki azakora iyi mirimo kandi ari icyamamare, birengagiza ko biteganywa n’itegeko, kandi ibiteganywa n’itegeko byubahirizwa uko byakabaye.

Ati “Ntabwo ibyo byaba ikibazo ngo umuntu yahawe igihano nsimburagifungo mu gihe giteganywa mu itegeko.”

Avuga ko kuba uyu muvangamiziki yajya gukora imirimo nk’iriya nsimburagifungo, nta gitangaza kirimo, kuko ubusanzwe nta muntu uri hejuru y’amategeko, kandi ko n’abaturage bose bakwiye kumva ko ari ibisanzwe.

Umunyamategeko Me Murangwa

RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Next Post

Nyuma y’ububiko bw’intwaro bwahiye ikindi gikorwa cyafashwe n’inkongi i Bujumbura mu Burundi

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Nyuma y’ububiko bw’intwaro bwahiye ikindi gikorwa cyafashwe n’inkongi i Bujumbura mu Burundi

Nyuma y'ububiko bw’intwaro bwahiye ikindi gikorwa cyafashwe n’inkongi i Bujumbura mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.