• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri yagize icyo avuga kuri Gitifu wasize afungiye umusaza n’umukecuru mu Kagari akigira mu nama

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in MU RWANDA
0
Minisitiri yagize icyo avuga kuri Gitifu wasize afungiye umusaza n’umukecuru mu Kagari akigira mu nama
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yanenze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro mu Karere ka Gicumbi wasize afungiranye mu Kagari umusaza n’umukecuru akigira mu nama, avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Ni nyuma yuko hamenyekanye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Cyandaro mu Murenge wa Ruvune, yasize afungiranye abaturage mu biro by’aka Kagari akigira mu nama ku Biro by’Umurenge.

Ikinyamakuru TV 1 cyatangaje iby’uyu Muyobozi wafungiranye abaturage babiri, cyagaragaje umukecuru n’umusaza bafungiranye mu Biro by’Akagari, bavugira mu idirishya ko babuze ubafungurira.

Aba baturage bavuga ko baje ku biro by’Akagari bahamagajwe na Gitifu kugira ngo baganire ku kibazo cy’umwana wabo ukekwaho ubujura, ndetse ko bari baje biteguye kuriha ibyo byibwe, ariko ntibabone ubwishyu bwose.

Umusaza wavugiraga mu idirishya, yagize ati “Natanze ibihumbi 280. Ubwo nari nsigayemo amafaranga nzishyura buhoro buhoro.”

Uyu musaza avuga ko nyuma yuko babuze ubwishyu bwuzuye, Gitifu yahise afata icyemezo cyo kumufungira we n’umugore we mu Biro by’Akagari, ababwira ko azabafungura ari uko bishyuye amafaranga asigaye. Ati “Bayanze ayo nari nazanye, bategeka ngo yose ndava aha ari uko nyabahaye.”

Bavuga ko bagaya uyu muyobozi wabafungiranye, bakabura n’aho bajya kwikiranura n’umubiri ngo biherere, kuko bageze n’igihe cyo gushaka kujya ku bwiherero bakabura uko bajyayo.

Ubwo yatangaga igiterezo kuri iyi nkuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yanenze iki gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi.

Yagize ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugirango bitazongera.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =

Previous Post

Nyuma y’ububiko bw’intwaro bwahiye ikindi gikorwa cyafashwe n’inkongi i Bujumbura mu Burundi

Next Post

The Truth About “Being Your Own Boss” That No One Tells You

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
The Truth About “Being Your Own Boss” That No One Tells You

The Truth About “Being Your Own Boss” That No One Tells You

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.