• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwagize umwere Ndagijimana Eric wakekwagaho kwibira Telefone y’umuhanzi The Ben mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri.

Uyu Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer, yatawe muri yombi nyuma y’uko aketsweho kwiba telefone y’umuhanzi The Ben ubwo bari bagiye mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu musore wari waranafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubisabye Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ariko aza kukijurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaje kumurekura by’agateganyo.

Yakomeje kuburana kuri iki cyaha mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 03 Kamena, uregwa yaburanye ahakana iki cyaha.

Ni urubanza rwahise runapfundikirwa, aho Ubushinjacyaha bwasabaga Umucamanza guhamya icyaha uregwa, rukamukatira gufungwa imyaka ibiri, mu gihe uregwa we yasabaga kugirwa umwere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rugira umwere uregwa.

Mu maburanisha yabayeho mbere, hari uwari watanze ubuhamya ko uyu Ndagijimana Eric yari yibye iyi telefone yizezwa kuzahabwa miliyoni 2 Frw, we akavuga ko atashoboraga kwiba iyi telelefone itarengeje miliyoni 1 Frw ngo ahabwe 2 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 11 =

Previous Post

Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya

Next Post

Minisitiri w’Intebe mushya wa Congo yizeje kuzakora ibyananiranye mu myaka 30 ishize

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Minisitiri w’Intebe mushya wa Congo yizeje kuzakora ibyananiranye mu myaka 30 ishize

Minisitiri w’Intebe mushya wa Congo yizeje kuzakora ibyananiranye mu myaka 30 ishize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.