Thursday, September 12, 2024

Hatangajwe icyo Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganiriye n’ubw’iza Brazil

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko muri Brazil, anagirana ibiganiro n’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ingabo muri iki Gihugu, byagarutse ku kongererera ingufu imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uru ruzinduko rw’akazi muri Brazil kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “Brig Gen Célestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, Lawrence Manzi basuye icyicaco Gikuru cya Minisiteri y’Ingabobo za muri Brazil.”

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bukomeza bugira buti “Bakiriwe na Maj Gen Jose Ricardo Meneses ROCHA, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ububanyi muri Minisiteri y’Ingabo. Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu bijyanye n’ibya gisirikare.”

Ibihugu by’u Rwanda na Brazil bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire n’ubufatanye mu nzego zinyuranye, aho umwaka ushize, Guverinoma z’Ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho Visa ku Badipolomate n’abafite pasiporo z’akazi.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, harimo kandi ajyanye no kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko kugira ngo barangirize ibihano mu Bihugu byabo.

Brig Gen Célestin Kanyamahanga ubwo yakirwaga ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo muri Brazil
Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda
Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo za Brazil

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist