Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), na nyiri uruganda rukora inzoga rwo mu Karere ka Bugesera, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Iri fungwa ryatangajwe n’uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, mu butumwa rwatanze.
Ubu butumwa bugira buti “RIB yafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
RIB iti “Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.”
Dosiye z’ikirego kiregwamo aba bombi, zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe bo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata.
RIB kandi yaboneyeho gutanga ubutumwa, ivuga ko “iburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.”
RIB kandi yibukije abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.
RADIOTV10










