Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare umunani bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwaga kwica barashe abamotari babiri, bahamijwe iki cyaha, bakatirwa igihano cyo kwicwa.

Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2024 aho Urukiko rwa Gisirikare rwababuranishirizaga i Goma muri Teritwari ya Nyiragongo.

Aba basirikare umunani ba FARDC bashinjwaga kwica barashe abasivile babiri bari basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ubwo hariho haba umukwabu wa gisirikare mu cyumweru gishize.

Aba bamotari babiri bishwe barashwe n’aba basirikare mu masaha y’umugoroba mu gace ka Buhombo muri Teritwari ya Nyiragongo, babajije ko bari barengeje amasaha yagenewe abatwara moto saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Aba basirikare bakatiwe urwo gupfa, ni 1ère classe Sindika Mwandemi, Sergent major Ngoyi Kabeya, sergent major Ntumba Tshibangu Frédéric, 1ère classe Tshilonda Mwana Héritier, 1ère classe Kabulo Balebule Junior, Caporal Beya Ndombi, Caporal Ntumba Kalombo ndetse na 2ème classe Ntumba Bahikwamba Augustin.

Aba bose bashinjwaga n’Umugenzuzi wa gisirikare muri Goma, Djembi Mondondo Michel; aho bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi bakoze bagamije ubujura, ndetse n’icyaha cyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara.

Iki gihano cy’urupfu cyatanzwe nyuma y’uko sosiyete sivile ikorera mu gace ka Nyiragongo isabye ko hatangwa ubutabera kuri ubu bwicanyi bwakorewe bariya basivile babiri.

Thierry Gasisiro, Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile muri Nyiragongo, yagize ati “Uru rubanza rurangiye abasirikare umunani bahamijwe icyaha cyo kwica abaturage mu bihe by’amahoro, kuri twe twanyuzwe n’igihano cyatanzwe kuko kije mu buryo bwo guhamya icyizere hagati y’abaturage n’ubuyobozi ndetse no guca umuco wo kudahana wakunze kugaragara mu burasirazuba bwa DRC.”

Uyu wo muri Sosiyete Sivile yasabye Ubugenzuzi bwa gisirikare kujya bukomeza kuburanisha imanza nk’izi mu ruhame kugira ngo abaturage babashe kuzikurikirana ndetse no kwikurikiranira ibihano bihabwa abantu babica.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 12 =

Previous Post

Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Abakinnyi b’Amavubi banakoze imyitozo iturisha ibyiyumviro n’amarangamutima

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abakinnyi b’Amavubi banakoze imyitozo iturisha ibyiyumviro n’amarangamutima

AMAFOTO: Abakinnyi b’Amavubi banakoze imyitozo iturisha ibyiyumviro n’amarangamutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.