Abasirikare umunani bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwaga kwica barashe abamotari babiri, bahamijwe iki cyaha, bakatirwa igihano cyo kwicwa.
Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2024 aho Urukiko rwa Gisirikare rwababuranishirizaga i Goma muri Teritwari ya Nyiragongo.
Aba basirikare umunani ba FARDC bashinjwaga kwica barashe abasivile babiri bari basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ubwo hariho haba umukwabu wa gisirikare mu cyumweru gishize.
Aba bamotari babiri bishwe barashwe n’aba basirikare mu masaha y’umugoroba mu gace ka Buhombo muri Teritwari ya Nyiragongo, babajije ko bari barengeje amasaha yagenewe abatwara moto saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Aba basirikare bakatiwe urwo gupfa, ni 1ère classe Sindika Mwandemi, Sergent major Ngoyi Kabeya, sergent major Ntumba Tshibangu Frédéric, 1ère classe Tshilonda Mwana Héritier, 1ère classe Kabulo Balebule Junior, Caporal Beya Ndombi, Caporal Ntumba Kalombo ndetse na 2ème classe Ntumba Bahikwamba Augustin.
Aba bose bashinjwaga n’Umugenzuzi wa gisirikare muri Goma, Djembi Mondondo Michel; aho bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi bakoze bagamije ubujura, ndetse n’icyaha cyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara.
Iki gihano cy’urupfu cyatanzwe nyuma y’uko sosiyete sivile ikorera mu gace ka Nyiragongo isabye ko hatangwa ubutabera kuri ubu bwicanyi bwakorewe bariya basivile babiri.
Thierry Gasisiro, Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile muri Nyiragongo, yagize ati “Uru rubanza rurangiye abasirikare umunani bahamijwe icyaha cyo kwica abaturage mu bihe by’amahoro, kuri twe twanyuzwe n’igihano cyatanzwe kuko kije mu buryo bwo guhamya icyizere hagati y’abaturage n’ubuyobozi ndetse no guca umuco wo kudahana wakunze kugaragara mu burasirazuba bwa DRC.”
Uyu wo muri Sosiyete Sivile yasabye Ubugenzuzi bwa gisirikare kujya bukomeza kuburanisha imanza nk’izi mu ruhame kugira ngo abaturage babashe kuzikurikirana ndetse no kwikurikiranira ibihano bihabwa abantu babica.
RADIOTV10