Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 19 USD (agera muri miliyari 27 Frw) yasabiwe igihano cy’imyaka 10 mu mirimo y’agahato.

Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

Constant Mutamba yasabiwe iyi myaka 10 y’igifungo anakora imirimo y’agahato ndetse no kumara iyi myaka atemerewe gufungurwa by’agateganyo ndetse no kutemererwa kugira uburenganzira bw’imirimo muri Leta.

Mu gutanga umwanzuro w’Ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru w’uru Rukiko Rusesa Imanza, Sylvain Kalwila yasabye Urukiko guhamya Mutamba icyaha cyo kunyereza ziriya Miliyoni 19 USD zari zigenewe kubaga Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha, avuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki, ko bigamije kumuca intege mu migambi myiza yari afitiye Igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko uregwa ategekwa gusubiza ariya mafaranga mu isanduku ya Leta, kuko atagomba guhera.

Ni mu gihe abunganira uregwa, bo bavuze ko umukiliya wabo ari umwere, kandi ko ngo “biteye isoni ku kuba abakiri bato mu mategeko” basabira ibihano nka biriya uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ngo “urengana.”

Bavuga kandi ko amafaranga aregwa kunyereza akigaragara kuri konti, bityo ko kumushinja kuyanyereza ari ukumwambika urubwa.

Bavuze kandi ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ibishinja uregwa, bidahagije, basaba ko agirwa umwere nta mananiza abayeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali

Next Post

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo
IBYAMAMARE

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.