Hatangajwe igikekwa ku munyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro ukorera imwe muri Televiziyo zo mu Rwamda, uzwi nka Babu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake uwo bari bahuriye mu kabari.

Rugemana Amen uzwi nka nka Babu, ukora kuri Televiziyo yitwa Isibo TV mu biganiro by’imyidagaduro birimo icyitwa The Choice Live, yatawe muri yombi mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 02 Kamena 2024.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamutaye muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuturage bari bahuriye mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali gaherereye mu Karere ka Gasabo.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu munyamakuru, yanemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko uwatawe muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Remera mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama, abantu kwirinda kugwa mu byaha nk’ibi biterwa no kuba umuntu atabasha kugenzura umujinya we, agasaba abantu kujya barangwa n’ubwumvikane, cyangwa mu gihe baba bagize ibyo batumvikanaho na bagenzi babo, bakiyambaza inzego aho kuba umuntu yakwihanira

Nanone kandi avuga ko abitwaza icyo bari cyo cyangwa umwuga bakora, bagashaka kubikoresha bahohotera abandi, batazihanganirwa ahubwo ko bazafatwa bagashyikirizwa inzego.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ifite umutwe ugira uti “Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake”, mu gika cyayo cya mbere; igira iti “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.”

Igakomeza igira iti “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru