Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’Icyubahiro muri Korea y’Epfo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Korea y’Epfo aho yitabiriye Inama ihuza iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika, azanasura imwe muri Kaminuza zikomeye muri iki Gihugu no ku Isi, azanaherwamo impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctorate.

Perezida Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo, kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2024, yitabiriye Inama izwi nka Korea-Africa Summit, izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika, ndetse n’Ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame witabiriye iyi nama, biteganyijwe ko azasura Kaminuza ya Yonsei University, ndetse akanahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctorate mu bijyanye n’imiyoborere na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).

Iyi kaminuza ya Yonsei University, ni imwe muri kaminuza zigenga muri Korea y’Epfo, yashinzwe mu 1885, ikaba muri eshatu za mbere zikomeye muri iki Gihugu, ikaba kandi ifite ibigo by’ubushakashatsi 178.

Muri iyi nama izaba kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 04 kugeza ku wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame, azatanga ikiganiro ubwo izaba iri gufungurwa ku mugaragaro, aho azaba ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Ni inama izayoborwa na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol, ndetse na Perezida El Ghazouanu wa Mauritania ari na we uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, izaba inarimo abayobozi mu nzego nkuru za Korea y’Epfo ndetse n’abo mu Bihugu bya Afurika, aho bazaganira ku gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.

Iyi inama ifite insanganyamatsiko igira iti “The Future We Make Together: Shared Growth, Sustainability, and Solidarity.” Tugenekereje, ni uguhuza imbaraga mu kugena ahazaza, bitanga umusasuro uhuriweho mu bukungu ndetse n’iterambere rirambye.

Muri iyi nama kandi, abakuru b’Ibihugu, abayobozi mu nzego nkuru, abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi ndetse n’impuguke mu bukungu, bazaganira ku ngingo zinyuranye, nk’iterambere ry’inganda, kwagura ubucuruzi, kwihaza mu biribwa, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no gushakira umuti ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru ubwo yari ageze i Seoul

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru