Nyaruguru: Bubakiwe Ibitaro bigezweho ariko bamwe barakivuza biyushye akuya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bivuriza mu Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko hari indwara zitahavurirwa kuko nta baganga b’inzobere bahari, bikaba ngombwa ko bajya kwivuriza ahandi nko Mujyi wa Kigali, mu gihe bari bazi ko babisezereye kuko babonaga ibi Bitaro bigezweho.

Aba baturage bavuga ko bari bishimiye ko bubakiwe ibitaro bituma urugendo bakoraga bajya gushaka serivise z’ubuzima rugabanuka, gusa bakifuza ko hazanwa n’abaganga b’inzobere.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Perezida Paul Kagame yaduhaye Ibitaro turamushimira cyane. Rero nibarebe ukuntu badushakira n’abaganga b’inzobere. Ibitaro byo turabifite turanabyishimira cyane, ariko nihongerwe abaganga babe benshi kandi b’inzobere ku buryo tutazajya twirirwa twoherezwa iyo za Kigali.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr. Uwamahoro Evelyne, na we ahamya ko nta baganga b’inzobere bafite, ndetse ko hari zimwe muri servise z’ubuvuzi aba baturage batabona muri ibi Bitaro, bitewe n’uko nta baganga bihariye bavura izo ndwara.

Ati “Ikibazo kiba gikomeye ni abaturage, kuba badahererwa serivisi hafi, ugasanga bimusabye ubundi bushobozi, kuko indwara nyinshi zijyanye no kubagwa turabohereza bakajya ku Bitaro byisumbuyeho, nko ku Bitaro bya Kaminuza cyangwa ku Bitaro bya Kanombe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, na we yameza ko iki kibazo gihari kuri ibi Bitaro, gusa akavuga ko ubuyobozi buri mu biganiro na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo harebwe icyakorwa.

Ati “Turi kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo turebe ko batubonera na bacye kugira ngo serivisi zikomeze gutangwa neza.”

Ibitaro bya Munini bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 167, bikaba bifite Ibigo Nderabuzima 16 bireberera, n’amavuriro y’ibanze 36. Byatangiye kuba Ibitaro mu mwaka wa 2007, bitangira kuvugururwa muri 2019, bitangira gukorerwamo ku wa 04 Nyakanga 2022.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru