Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, zashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 50 z’Amayero (arenga Miliyari 60 Frw) azakoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ikirere no guhangana n’ibigihungabanya.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mu gihe u Butaliyani bwari buhagarariwe na Minisiteri y’Ibidukikije no kubungabunga ingufu.
Iyi nkunga ya Miliyoni 50 z’Amayero, izanyuzwa mu Kigega cy’u Butaliyani gishinzwe iby’ikirere, aho amasezerano yayo aje mu mugambi w’u Butaliyani wo gufasha Afurika mu bikorwa byo kubungabunga ikirere.
Iyi nkunga izafasha u Rwanda kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ndetse no kurwanya ibitera ubushyuhe bukomeje kugariza Isi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ivuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu bikorwa binyuranye birimo amavugurura mu nzego agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gushyiraho amategeko azatuma bishyirwa mu bikorwa.
Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko ayo mavugurura ari ingenzi mu gutumwa u Rwanda rugera ku ntego ziyemejwe mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa agaruka ku musaruro witezwe muri aya masezerano, yagize ati “U Rwanda rwamaze gushyiraho ingamba mu kubungabunga ikirere, nk’uko biri mu cyerekezo cyarwo cy’iterambere nk’uko byagaragajwe n’ikigo cyacu cya NDCs (National Determined Contributions).”
Minisitiri Murangwa yakomeje avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu gukomeza kongera ubushobozi no kubwukaba ndetse no kubona amikora no mu ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyangiza ikirere.
Ati “U Butaliyani bubinyujije mu Kigega gishinzwe iby’Ikirere, bukomeje ingamba mu gufasha Umugabane wa Afurika. Nk’U Rwanda tuzashora imari mu igenamigambi risanzwe ari ingenzi cyane mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kugariza akarere.”
Iyi nkunga u Butaliyani bwahaye u Rwanda, ni kimwe mu bimenyetso by’imikoranire n’umubano wabyo hagati y’ibi Bihugu byombi bisanzwe bihagaze neza.
RADIOTV10