Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku bishya byatangajwe kuri gahunda yarwo n’u Bwongereza yo kohereza abimukira

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ku bishya byatangajwe kuri gahunda yarwo n’u Bwongereza yo kohereza abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenye amakuru y’umugambi w’iy’u Bwongereza wo guhagaruka gahunda zombi zari zagiranye yari igamije kurengera abimukira, ivuga ko yo igihagaze ku ruhande rwayo kabone nubwo yari yatangijwe n’u Bwongereza nk’ikibazo cy’iki Gihugu, aho kuba icy’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024 binyujijwe mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Iri tangazo ritangira rigira riti “U Rwanda rwamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ‘Migration and Economic Developmeny Partnership’, yari yamaze kunyura mu Nteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.”

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer atangaje ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeza rigira riti “Ubu bufatanye bwari bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira kigira Ingaruka ku Bwongereza- ni ikibazo cy’u Bwongereza ntabwo ari icy’u Rwanda.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwo rugihagaze ku ruhande rwarwo ndetse runashyigikiye aya masezerano n’ibiyakubiyemo birimo no gutera inkunga ibikorwa byo kuyashyira mu bikorwa.

Rugakomeza rugira ruti “Kandi ruzakomeza gushishikazwa no gushaka ibisubizo by’ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira, birimo kubaha umutekano, agaciro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu Gihugu cyacu.”

Aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, ariko aza guhura n’imbogamizi z’abayarwanyije barimo n’Imiryango Mpuzamahanga irimo na UNCHR usanzwe ukorana n’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’impunzi, bituma Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ruyatesha agaciro.

Yaje kuvugururwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho avuguruye yasubizaga impungenge zose zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Ibi byatumye ananyura mu Nteko Ishinga Amategeko z’Ibihugu byombi, ziranayemeza, kimwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, aho kugeza ubu hari hasigaye ko abimukira ba mbere burizwa indege bakoherezwa mu Rwanda.

Minisitiri mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer; uyobora ishyaka rya Labour Party, mu biganiro mpaka byakunze kumuhuza na Rishi Sunak yasimbuye, yakunze kuvuga ko natorwa; azahita ahagarika aya masezerano, ndetse mu cyumweru gishize amaze gutorwa, yahise yongera kubishimangira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hatangajwe ikizakoreshwa arenga Miliyari 60Frw yasinywe n’u Rwanda n’u Butaliyani

Next Post

Trump Attends the Return of the Remains of the Navy SEAL Who Died in Yemen

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Trump Attends the Return of the Remains of the Navy SEAL Who Died in Yemen

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.