Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 67,7% mu cyaro; mu gihe mu mijyi byiyongereye kuri 42,4% ugeraranyije n’ukwezi kwa Gashyantare (02) kwa 2022 na Gashyantare y’uyu mwaka wa 2023.

Bikubiye mu mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR/ National Institute of Statistics of Rwanda) kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, igaragaza ko muri rusange mu mijyi ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,8% ugereranyije na Gashyantare 2022 ndetse na Gashyantare 2023.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye atari byo byazamutse gusa, kuko n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’iby’itabi byiyongereyeho 23,2% mu mujyi wa Kigali.

Naho mu bice by’icyaro, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’iby’itabi ho byiyongereyeho 20,6% mu gihe ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ari uriya mubare uri hejuru wa 67,7%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kandi kigaragaza ko no muri aya mezi ya mbere y’umwaka wa 2023, ibiciro bikomeje kuzamuka kuko muri Mutarama byari byarazamutse kuri 37%, muri Gashyantare bikagera kuri 38,8%, ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe izamuka ryabyo ryiyongereyeho 1,1% mu mijyi mu gihe mu bice by’icyaro ho habayeho izamuka rya 3,2%.

Ibiciro by’ingufu na byo byarazamutse kuko ugereranyije na Gashyantare 2022 na Gashyantare 2023, byazamutseho 14,4% naho ibiciro by’ubwikorezi byo bikaba byarazamutseho 12,1%.

Ni izamuka ritabayeho mbere mu mateka y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse kuba, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bibazo byabayeho byatumye ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka, birimo ibura ry’imvura yatumye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ugabanuka ndetse no kuba igiciro cy’ubuhinzi n’icy’inyongeramusaruro cyarazamutse.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagarukaga kuri ibi bibazo, yaboneyeho no gutanga ihumure ku baturarwanda ko uko ibintu byifashe ubu, hari icyizere ko ibiciro bigiye kumanuka.

Yagize ati “Icyizere nabaha ni uko nk’umusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cy’ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k’umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikububye kabiri, uw’ibirayi wikuba kabiri, uw’ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n’igice cyo mu burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero n’ibindi nk’ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.”

Dr Ngirente kandi yaboneyeho kwibutsa ko Leta yagiye itanga inyunganizi ku byashobora gutumwa ibiciro bitumbagira ku kigero gikabije nko mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, ku buryo iyo itabikora byari kuzamuka birenze uko byazamutse ubu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Honore says:
    2 years ago

    Iyomibare ntitwyisobanukirwap

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Inka yibwe aho kugira ngo iboneke haboneka inyama zasanganywe uwo batabikegaho

Next Post

Amakuru mashya ku mugore wari wafungiwe impamvu itaravugwagaho rumwe agasiga abana bato bonyine

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku mugore wari wafungiwe impamvu itaravugwagaho rumwe agasiga abana bato bonyine

Amakuru mashya ku mugore wari wafungiwe impamvu itaravugwagaho rumwe agasiga abana bato bonyine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.