Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubugetegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana; yatangaje ko ubugenzuzi bumaze igihe bukorerwa insengero bumaze gukorerwa izirenga ibihumbi 14, zirimo izagaragaye ko zitujuje ibisabwa, nazo zikabamo izirenga 300 zo zizasenywa burundu kubera imiterere yazo n’aho ziherereye hadakwiye.

Minisitiri Musabyimana yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku ngingo imaze iminsi igarukwaho y’ubugenzuzi bumaze igihe bukorerwa insengero bwasize hari nyinshi zifunzwe kuko zitujuje ibisabwa.

Jean Claude Musabyimana yavuze ko ubundi ibikorwa by’amadini n’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere, ari bigari, ariko ko ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa, bwibanze ku nsengero.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze kugenzurwa insengero 14 094, aho ubugenzuzi bwasane hari insengero zitujuje ibisabwa ariko bishobora kuzuzwa, kimwe n’izindi byagaragaye ko zo zidashobora kongera gukorerwamo bitewe n’aho ziherereye, hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazijyamo.

Ati “Izo ni zo zigomba kuhava bitewe n’uko ahantu ziri ziri mu manegeka. Harimo izirengera 600, muri zo 306 ntabwo wakongera kuzikoreramo na banyirazo barazizi, muranavugana bakavuga ngo ndumva nazategereza nkubaka inzu nashyiramo abantu ijyanye n’icyerekezo.”

Nanone kandi hakorewe igenzura ahantu hasengerwa atari mu nsengero, aho abantu bakunze guhurira bagasengera nko mu misozi no mu buvumo, aho ho hose hazafungwa burundu.

Minisitiri Musabyimana ati “Tumaze kubona ahantu 110 mu Gihugu, twumvikanye ko aha hantu tuhafunga, kuko ntakintu na kimwe gishobora kurinda abantu gihari.”

Avuga ko ahantu nk’aha hashobora gushyira ubuzima mu kaga, kuko uretse kuba hashobora kubera impanuka kubera imiterere yaho, haba hanashobora kuza ibindi biza bitunguranye nk’inkuba zikaba zakwica abantu.

Ingingo y’ifungwa ry’izi nsengero yazamuye impaka mu bantu, kubera uburyo byakorewe rimwe, ndetse bamwe bakavuga ko ubugenzuzi bwatinze gukorwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yari iherutse gushyira hanze urutonde rw’imiryango 43 ishingiye ku myerere, yahagaritswe gukorera mu Rwanda kuko yakoraga idafite ubuzima gatozi.

Umunyamakuru Scovia Mutesi wari watumiwe muri iki kiganiro, yavuze ko aho izi nsengero zafunzwe ziri hasanzwe hari inzego za Leta zagombaga kuba zaragaragaje ibi bibazo mbere, zigafungwa bitarindiriye ko bikorerwa rimwe.

Ati “Hakwiye kuba haratangiye Gitifu w’Akagari atakamba, atanga raporo ku Karere, Akarere na ko kakabaza Minisitiri kati ‘tubikore gute?’ bakomeza bakomeza, ku buryo inzego zose zibifite, ariko byaje nk’icyorezo twese turikanga, nibidafite icyo bitwaye twabigize ikibazo.”

Abanyamadini na bo bemera ko harimo bagenzi babo bakora mu buryo butanoze, ku buryo koko aka kanyafu no guhwiturwa byari bikwiye kubaho kugira ngo bakomeze bubake roho z’abantu mu nzira zinoze koko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

U Rwanda rwatanze inkunga ya Miliyari 1,5Frw yo kugoboka Ibihugu byahuye n’isanganya ridasanzwe

Next Post

Menya umukinnyi wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’Amavubi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umukinnyi wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’Amavubi

Menya umukinnyi wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.