Guverinoma ya Mongolia yatangaje ko inyamaswa zirenga miliyoni ebyiri zirimo n’amatungo yororwa, zishwe n’ubukonje bukabije buri muri iki Gihugu, muri iki gihe cy’itumba rimwe gusa.
Ibi byatangajwe n’umwe mu bagize Guverinoma ya Mongolia, mu gihe muri iki Gihugu hakomeje n’ubundi kumvikana ubukonje bukabije bunatera urubura rugaragara mu bice bitandukanye.
Iki Gihugu kidakora ku nyanja, ubusanzwe kuva mu kwezi k’Ukuboza kugeza mu muri Werurwe, kiba kirimo ubukonje, aho mu bice bimwe ubushyuje bugabanukaho dogere selisiyusi 50.
Gusa muri iri tumba bwo byarakabije, kuko ubukonje bwageze ku gipimo cyo munsi cyane y’icyari gisanzwe, bituma habaho urubura rwinshi, nk’uko byatangajwe na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye.
Gantulga Batsaikhan, Minisitiri w’Ubuhinzi muri Mongolia, yatangaje ko kugeza mu ntangiro z’iki cyumweru, hari hamaze kubarwa miliyoni 2,1 z’amatungo zishwe n’ibibazo byatewe n’ubu bukonje bukabije, birimo inzara n’umunaniro.
Mongolia ni kimwe mu Bihugu bibarirwamo inyamaswa n’amatungo menshi, kuko ibamo izigera muri miliyoni 64,7 zirimo intama, ihene, indogobe n’Inka nk’uko bigaragazwa n’imibare yagiye hanze mu mpera za 2023.
Ubu bukonje bukabije bwibasiye iki Gihugu bwahawe izina rya ‘dzud’ bwanahitanye kandi amatungo menshi yororwa n’aborozi bo muri Mongolia.
Iki Gihugu cya Mongolia kimaze guhura n’ubu bukonje ‘dzud’ bwaje mu bihe bitandatu mu kinyacumi gishize, birimo itumba rya 2022-2023 ryasize habarwa inyamaswa miliyoni 4,4 zihasize ubuzima.
RADIOTV10